Amavubi azacakirana na Kenya mu majonjora y’igikombe - TopicsExpress



          

Amavubi azacakirana na Kenya mu majonjora y’igikombe cy’Afurika 2014 Ikipe y’igihugu y’abagore y’u Rwanda, izacakirana n’iya Kenya mu ijonjora ribanza ry’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Namibia mu 2014, nkuko impuzamashyirahamwe ya Afurika y’umupira w’amaguru (CAF-Confederation Africaine de Football) yabishyize ahagaragara. Mu majonjora y’ibanze, u Rwanda ruzabanza kwakira Kenya, mu matariki ya 13 na 15 Gashyantare 2014, naho imikino yo kwishyura izabe hagati ya tariki 28 Gashyantare n’iya 2 Werurwe 2014. Ikipe izatsinda hagati y’ u Rwanda na Kenya, izahura n’izakomeza hagati ya Nigeria na Sierra Leone, umukino uteganyijwe muri Gicurasi cyangwa Kamena 2014 Ikipe y’igihugu iheruka gukina umukino mpuzamahanga mu 2009, ubwo yasezererwaga na Uganda itsinzwe igitego 1-0 kuri stade ya Kigali mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’isi. Mu yindi mikino, Algeria izakina na Morocco, Misiri na Tunisia, Ethiopia na Sudan y’Amajyepfo, Burkina Faso na Ghana. Amakipe 20, niyo azatangirira mu ijonjora ry’ibanze, aho mu gice cya kabiri haziyongeraho Cameroon, Guinea Equatorial na Afurika y’Epfo. #Pazzo
Posted on: Wed, 25 Sep 2013 05:23:13 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015