Burera : Urusengero rwagwiriye abakirisitu, 5 barapfa abasaga 10 - TopicsExpress



          

Burera : Urusengero rwagwiriye abakirisitu, 5 barapfa abasaga 10 barakomereka Imvura nyinshi n’umuyaga byasenye urusengero rw’abapentekoti (ADEPR) mu murenge wa Cyeru, Akarere ka Burera rugwiriye abakirisitu bari basigaye mu rusengero nyuma y’amasengesho ruhitana 5 abasaga 10 barakomereka nk’uko Polisi yabitangaje. Abaturiye hafi y’uru rusengero babwiye IGIHE ko imvura n’umuyaga byari byinshi, byasanze abari basigaye nyuma y’amateraniro yo kuri iki Cyumweru taliki ya 22 Nzeri 2013, basigaye mu masengesho yihariye, abandi benshi bari bamaze gutaha. Umwe muri bo yagize ati “Amahirwe yahabaye ni uko umuyaga n’imvura nyinshi cyane byatangiye kumanuka hari abakirisitu bamaze gutaha ahagana saa saba z’amanywa.” Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Gahima, yatangarije IGIHE ko igisenge cy’urwo rusengero cyagurutse ibikuta byubakishijwe amatafari ya rukarakara nta sima biba bigwiriye korali imwe yari isigaye mu rusengero igizwe n’abantu bagera kuri 25. Gahima yakomeje avuga ko abantu 11 bakomeretse bikabije bajyanwe ku bitaro bikuru bya Butaro, abakomeretse byoroheje 3 basigaye ku kigo nderabuzima cya Kirambo. Abandi bake ni bo bavuyemo bakiri bataraga kuko ibikuta byageze hasi bamaze kugera hanze. Urusengero rwari rumaze imyaka ibiri gusa rwubatswe rukaba ruguye, Polisi yaboneyeho kugira inama abayobozi b’insengero n’abaturage bubaka amazu muri rusange kujya babanza gukora inyigo y’uko bubaka n’aho bubaka, kuko bigaragara ko hari abadaha agaciro amazu bubaka ugasanga baragerekeranya amatafari gusa nk’uko uru rusengero rwari rumeze. Yagize ati "Uru rusengero nta nkingi rwari rufite, kandi abubatsi bagerekeranyije amatafari gusa nta sima irimo.Umuyaga wahise uhirika impande zombi zarwo. Bityo, buri wese ugiye kubaka akwiye kujya amenya ko igikorwa cye gifite inyungu n’ingaruka bitewe n’aho kiri byanatuma buri wese akwiriye gukora inyigo mbere."
Posted on: Mon, 23 Sep 2013 14:15:06 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015