Dore bamwe mu baririmbyi baguye mu Gatumba bibukwa mu marushanwa ya TUBIBUKE - Amafoto Umuryango Humura, Inc. Ku munsi 1/8/2013 Ifoto (Gatumbasurvivors.org): Imva ishinguyemo inzirakarengane zaguye mu Gatumba GATUMBA - Ukwezi k’umunani kwa buri mwaka, Abanyamurenge n’inshuti zabo bibuka inzirakarengane ziciwe mu Gatumba, mu Burundi, mu mwaka wa 2004. Izi mpunzi zaratewe kandi zicirwa mu maboko y’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi (HCR). Ikibabaje nuko kugeza uyu munsi nta butabera burakorwa. Umuryango Humura, Inc., ari nawo urubuga Imurenge rukoreramo, wise amarushanwa y’abaririmbyi ukoresha buri mwaka “Tubibuke” hagamijwe kwibuka abaririmbyi baguye mu Gatumba. Iyi n’incuro ya cenda twibuka izi nzirakarengane. Tubifurije iruhuko ridashira kandi tuzahora tubibuka! AMAFOTO ARI KURI IMURENGE.COM: imurenge/readnews.php?id=867
Posted on: Thu, 01 Aug 2013 03:49:28 +0000