IBI C WARUBIZI? NIBA UTARI UBIZI BIMENYERE AHA!!.. Uziko ushobora - TopicsExpress



          

IBI C WARUBIZI? NIBA UTARI UBIZI BIMENYERE AHA!!.. Uziko ushobora gukoresha phone yawe ya Nokia nka Modem ikagufasha kubona internet _______________________ Niba ufite telephone ya NOKIA ushobora kwifashisha Soft (application) yitwa NOKIA PC SUITE ukayikoresha nka Modem, ndetse si ibi gusa kuko hari n’ibindi iyi application yagufasha. Urugero Niba nka Laptop yawe ifite bluetooth ukagira na phone ifite bluetooth byo ni akarusho kuko ubikora byoroshye cyane. Icyo ukora wowe ushaka iyo application ukayi downloadinga ukayishyira muri Computer yawe (install application), ubundi ukabona ahanditse ngo connect ugahitamo bluetooth cg cable, ubundi ukibonera modem bitakugoye. Ku bafite phone na laptop bifite bluetooth mwakoresha bluetooth ariko bitabifite mwacomekaho umugozi wa phone (USB) kuri computer ubundi mukifashisha iryo koranabuhanga. Si ibi gusa kano ka application ka nokia kagufasha kuko aka kantu kararenze ! Iyo wamaze gu connecta phone yawe kuri computer waba ukoresheje bluetooth cg cable, iyo umuntu aguhamagaye phone irasona ikanasonera no muri computer ukayitabira aho ushatse. Nizere ko utari ubizi ahise abimenyera aha! @TheMr
Posted on: Mon, 30 Sep 2013 19:47:39 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015