Ibiro 30 n’udupfunyika 703 by’urumogi byafashwe Kuri uyu wa - TopicsExpress



          

Ibiro 30 n’udupfunyika 703 by’urumogi byafashwe Kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Kanama 2013, mu bice bitandukanye by’Igihugu, Polisi yashoboye gufata urumogi rungana n’ibiro 30 by’urumogi n’udupfunyika 703 tw’urumogi. Ku manywa y’ihangu, mu kagari ka Ruhanga, umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, Polisi ihakorera, ku makuru yari yahawe n’abaturage b’inyangamugayo, yahagaritse itagisi Toyota Hiace RAA 706Y yari itwawe n’uwitwa Mwumvaneza Alphonse w’imyaka 29 y’amavuko, maze basangamo udufuka tubiri turimo urumogi rwose rungana n’ibiro 30 by’urumogi. Uru rumogi rwose bivugwa ko ari urwa Nzayisenga Aphrodis w’imyaka 15 y’amavuko,uvuga ko ubusanzwe yiga ku ishuri ry’uburezi bw’ibanze(9YBE) rya Rwantonde, mu karere ka Kirehe, nawe wasanzwe muri iriya modoka, rukaba rwari rujyanywe mu mujyi wa Kigali. Yaba uyu mwana, uwari utwaye imodoka na komvuwayeri nk’uwinjije imitwaro mu modoka, bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu gihe iperereza rigikomeje. Mu karere ka Gasabo kandi, kuri posite ya Polisi ya Kacyiru , hafungiye Mayuya Moses w’imyaka 20 y’amavuko nawe wafatanywe udupfunyika 700 tw’urumogi mu kagari ka Kamutwa , mu murenge wa Kacyiru, mu gihe Bizimungu Casimir w’imyaka 19 we yafatanywe udupfunyika 3 mu murenge wa Mutuntu , mu karere ka Karongi , ubu akaba afungiye kuri posite ya Polisi ya Twumba. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent Urbain Mwiseneza ,arasaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu Rwanda kuko ibifatwa hafi ya byose biba byaturutse mu turere duturanye n’imipaka kandi agasaba abapakira imizigo mu mamodoka ko bakwiye kujya babaza bene yo ibyo bapakiye no kugira amakenga bakaba banareba niba atari ibiteza umutekano muke. Senior Superintendent Urbain Mwiseneza arasaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana n’ibindi. Mu Gitabo cy’Amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000). Inkuru ya RNP
Posted on: Thu, 22 Aug 2013 16:38:47 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015