LETA YAHIZE KO ABIGA IMYUGA N’UBUMENYIGIRO BAZARUTA KURE ABIGA - TopicsExpress



          

LETA YAHIZE KO ABIGA IMYUGA N’UBUMENYIGIRO BAZARUTA KURE ABIGA IBINDI MU MWAKA WA 2017 Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yatangaje ko mu mwaka wa 2017 umubare w’abiga imyuga n’ubumenyingiro uziyongera ukagera kuri 60% uvuye kuri 39,4%, kuko kwigisha ayo masomo (TVET) bizafasha igihugu kuzamura ubukungu ku buryo bwihuse. Ubwo yagezaga gahunda y’igihugu ku bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko TVET igira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu kuko n’ibihugu bikize bibikesha kugira benshi bize ayo mashuri. Yabisobanuye agira ati“Ibihugu byose byateye imbere bibikesha kugira gahunda nziza z’uburezi ziha abaturage ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora no kwihangira imirimo, hakaboneka ubwinshi n’ubwiza bw’ibicuruzwa. TVET igira uruhare rukomeye kandi rudasanzwe mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu.” igihe/amakuru/u-rwanda/article/leta-yahize-ko-abiga-imyuga-n
Posted on: Wed, 03 Dec 2014 21:12:01 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015