Muri iyi minsi hagenda, mu Rwanda, hagaragara ingo zisenyuka - TopicsExpress



          

Muri iyi minsi hagenda, mu Rwanda, hagaragara ingo zisenyuka cyane nyuma y’igihe gito abazishinze babana, ngo ibi bikaba biterwa nuko bamwe mu basore cyangwa inkumi ngo iyo bagiye gushaka batakigisha inama Mbere ya Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, umukobwa yabaga afite ababyeyi, afite ba nyirasenge, afite ababyeyi b’inshuti z’umuryango bamubaga hafi mu gihe yegereje gushyingirwa maze bakamugira inama. Muri iki gihe byarahindutse, umukobwa ajya gushyingirwa ari nyamwigendaho, akaba ari we witegurira ubukwe, akigira inama, akikorera byose kugera ku munsi w’ubukwe atarabona n’umwanya wo gutekereza ku rugo rushya agiye kujyamo. Ibi kandi ni kimwe no kubasore kuko ngo bahugira mu mishinga yo kubaka urugo nyamara batigeze bagana abagabo bakuze cyangwa se n’ababyeyi ngo babe babagira inama z’uburyo bazitwara mu rugo rushya bagiye gushing. Ugushyingirwa si ikintu cyoroshye nk’uko bimaze iminsi bigaragara. Kuva mu muryango wavukiyemo, ukawukuriramo, ukawuhererwamo uburere, igihe cyagera ukajya kubana n’undi na we uturutse mu wundi muryango yavukiyemo, akawukuriramo, akawuhererwamo uburere akenshi buba butandukanye n’ubwo uwo bagiye gushyingiranwa yahawe, ni kimwe mu biba bigomba kwitabwaho cyane. Abantu bashyingiranwa baba bafite akenshi uburere butandukanye, ibyo bemera n’ibyo babonye kuva bavuka ahanini ntibiba bihura. Gusaba no gukwa ni kimwe mu byari bisigasiye umuco nyarwanda mu gihe cy’ubukwe Ibyo ni byo byatumaga ba nyirasenge w’umukobwa n’abandi babyeyi, basasaga ikirago, bagahanura umukobwa mbere y’uko ashyingirwa. Ibyo byagendanaga no kumuhoza, bamugaragariza urukumbuzi bazagira, ariko banamusaba kutazabakoza isoni. Nyamara iyo witegereje muri iyi minsi ibi ntibikibaho kuko usanga abasore n’abakobwa nta kugisha inama bakigira ibyo rero bigatuma ingo zisenyuka mu gihe gito ziba zimaze zishinzwe cyangwa ugasanga abandi babanye nabi bidasubirwaho. Umuhanga Dr.Phil avuga ko mbere yo shyingirwa, abashakana bagomba bakabanza kwisuzuma bakamenya impamvu bagiye gushakana, bitandukanye no muri iyi minsi abantu bahura bakaba bahita bapanga ubukwe. Kuri ibi byavuzwe na Dr. Phil hiyongeraho ibigaragara ku rubuga yourtango ruvugako mbere ya byose abashakanye nibura bagomba kuba bamaze imyaka nk’ibiri bakunda bityo bakaba barabanje gukuza urukundo rwa bo ruzabafasha gushing umuryango mwiza.
Posted on: Wed, 05 Nov 2014 07:20:23 +0000

Trending Topics



px;">
Using the key words assisgned to Domestic Secuiry, I submit a
Coupe du monde Blatter veut supprimer les barrages Le

Recently Viewed Topics




© 2015