News Topic: Huye: Igiciro cyurugendo Tumba-MUKONI-Campus - TopicsExpress



          

News Topic: Huye: Igiciro cyurugendo Tumba-MUKONI-Campus -Town kibangamiye abagenzi. Nyuma y’ihinduka ry’igiciro cya taxi mu mujyi waHuye werekeza i Tumba kikava ku mafaranga 100frw kikaba amafaranga 150frw , abaturage bakomeje kugaragaza impungenge ko abashofeli bashobora kuzongeza igiciro mu gihe Gare ya Huye izaba yuzuye.ndetse abagenzi bakavuga ko batabimenyeshejwe kare Umuyobozi wakoperativey’abatwara abagenzi muri taxi minibus mu karereka Huye, Nyaruguru na Gisagarana (Huye Transport Cooperative), yadutangarije ko ikigiciro kitigeze kiyongera ahubwo ko habaye ugushyira mu bikorwa igiciro cyashyizweho na Rura mu 2010. Igiciro cya Rura , cyari amafaranga ijana na mirongo itanu(150frw) , ariko bitewe no kurwanira abagenzi, byaje kurangira abatwara za tagisi bashyize ku mafaranga ijana|(100frw) .
Posted on: Wed, 24 Sep 2014 16:25:52 +0000

Recently Viewed Topics




© 2015