P-FLA niwe uyoboye urutonde rw’abaraperi rwakozwe na mugenzi we - TopicsExpress



          

P-FLA niwe uyoboye urutonde rw’abaraperi rwakozwe na mugenzi we Neg-G The General- Dore urwo rutonde Umuraperi Neg-G The General uzwiho gukunda gusangiza ibyiyumviro bye abantu bamukurikirana ku rubuga rwa Facebook, abicishije ku rukuta rwe rw’uru rubuga kuri uyu wa mbere yashyize ahagaragara urutonde rw’abaraperi 10 b’ibihe byose mu Rwanda. Yirengagije ibibazo yagiye agirana na bamwe muri bo, uru rutonde rugaragaraho abaraperi uyu musore ahamya ko bagize uruhare rugaragara mu kwimika iyi njyana mu Rwanda ndetse n’abandi bagiye bafatanya kubaka umusingi w’iyi njyana. Uyu muraperi yishyize ku mwanya wa gatanu kuri uru rutonde ruyobowe na Pfla ndetse rukagaragara abaraperi bose bagize itsinda rya Tuff gangs. Dore uko Neg-G The General yatondekanyije abaraperi abona ko ari ab’ibihe byose muri iyi njyana hano mu Rwanda: 1.Pfla 2.Riderman 3.Jay Polly 4.DMS 5.Neg-G 6.Fireman 7.Mc Mahoni Boni 8.Bull Dogg 9.Diplomate 10.Green P Ukurikije ibitekerezo byakurikiye uru rutonde rwa Neg-G ku rukuta rwe rwa facebook benshi bagiye bemeranywa kuri uru rutonde gusa ntibahurize ku buryo batondekanyije kuva ku wa mbere kugeza kuwa cumi. Ese wemeranya na Neg-G the General ko aba baraperi aribo baraperi b’ibihe byose mu Rwanda?
Posted on: Mon, 24 Jun 2013 15:02:39 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015