PEREZIDA W’U BUHINDE YASHIMIYE UBWITANGE BW’U RWANDA MU - TopicsExpress



          

PEREZIDA W’U BUHINDE YASHIMIYE UBWITANGE BW’U RWANDA MU BIKORWA BY’AMAHORO KU ISI Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na mugenzi we w’u Buhinde, Shri Pranab Mukherjee, baganiriye ku mubano wihariye urangwa hagati y’ibihugu byombi n’inyungu buri gihugu cyabonyemo, u Rwanda rushimirwa uruhare rukomeye rugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi. U Rwanda rwashimiwe mu ruzinduko Perezida Kagame yari amazemo iminsi mu mu Buhinde aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku ishoramari yahabereye, aho tariki 5 Ugushyingo yahuye na mugenzi we uyobora u Buhinde. Amakuru dukesha Ibiro bya Perezidansi y’u Buhinde ni uko Perezida Mukherjee yishimiye ubufatanye burangwa hagati y’ibihugu byombi mu kiganiro kirambuye bagiranye kuri ubu bufatanye. igihe/amakuru/article/perezida-w-u-buhinde-yashimiye
Posted on: Thu, 06 Nov 2014 08:07:45 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015