Perezida Kagame yashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere - TopicsExpress



          

Perezida Kagame yashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere ingufu zitangiza ibidukikije Perezida Kagame n’Umukuru w’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi, José Manuel Barroso bashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere ingufu zitangiza ibidukikije mu nama y’Umuryango w’Abibumbye ku ihindagurika ry’ikirere yabereye mujyi wa New York ku wa Kabiri. Aya masezerano agena ubufatanye hagati y’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi n’ibihugu bitanu bya Afurika ,Cap Vert, Cote d’Ivoire , Liberia , Togo n’u Rwanda mu gushaka ingufu zasimbura izisanzwe zangiza ikirere kandi zikagezwa kuri buri muturage. Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi ushora miliyari 3 z’amayero mu mishinga y’ingufu zitanduza ikirere mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere hagati ya 2014 na 2020. Ubusanzwe ingufu za peteroli n’iz’ibindi bicanwa zohereza mu kirere imyuka ituma cyangirika ndetse bikanatera indwara zimwe na zimwe. igihe/amakuru/article/perezida-kagame-yashyize-umukono
Posted on: Wed, 24 Sep 2014 10:50:39 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015