Ryan Giggs VS Paolo Maldini: Abakinnyi bakwiye kwigirwaho bakinnye - TopicsExpress



          

Ryan Giggs VS Paolo Maldini: Abakinnyi bakwiye kwigirwaho bakinnye imikino isaga 1800 bombi! N Madjaliwa Ubu umupira w’amaguru ugeze aho uyoborwa n’amafaranga menshi, amakipe gutegura abakinnyi bakiri bato byatangiye kugabanyuka, kubera amakipe aba ashaka intsinzi yihutirwa, ariko hari abakinnyi babiri bahereye mu gutegurwa bakiri bato ndetse banagera kuri byinshi bakwiye kwigirwaho. Paolo Maldini na Ryan Giggs ni abagabo babiri amazina yabo adateze kuzibagirana mu makipe bakinnyemo kuva bakiri bato kugeza bakuze, AC Milan na Manchester United. Giggs yamaze gukuraho rekodi ya Maldini yo gukina imikino myinshi mu ikipe ku mugabane w’Uburayi , yakinnye umukino wa 903 w’ikipe ya Manchester United mu gihe cy’imyaka 21ari kumwe n’ikipe ya Red Devils uko bigaragara ntago arageza igihe cyo guhagarika gukina, kuko afite gahunda yo gukina imikino 1000 afasha Manchester United. Ubwo abakinnyi b’iki gihe bahora bahinduranya amakipe, Maldini na Giggs bakoze amateka kuguma hamwe, ndetse biragoye cyane ku bakinnyi barimo babyiruka ubungubu. RuhagoYacu yabakusanyirije ibyo abo bakinnyi bagiye bageraho mu bihe bitandukanye. RYAN GIGGS Amaze gukina imikino: 903 Honours: 33 Yatangiye gukina mu mwaka 1991-kugeza nubu akitwara neza mu kibuga, Amaze kwinjiza ibitego: 163 Ibihembo yegukanye PFA Players’ Player of the Year 2008-09 BBC Sports Personality of the Year 2009 OBE for services to football - 2007 Giggs afatwa nk’umukinnyi wakinnye ndetse akanatsinda ibitego muri buri sezo ya shampiyona mu Bwongereza. Amaze kugira rekodi yo gukina imikino myinshi muri Premier League. Ibyagiye bitangazwa n’abantu batandukanye bavuga kuri GIGGS Giggs ni umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru ku isi - Zinedine Zidane Narize inshuro ebyiri kubera kureba uburyo akina, umukinnyi wa mbere kujye yari RobertoBaggio uwa kabiri ni Ryan Giggs. - Alessandro Del Piero Eric Cantona yari umukinnyi w’umuhanga, ariko ntago ari nka Giggs. - Johann Cruyff Ni amakipe make ku isi yabashije kugira ibihe byiza muri shampiyona iwayo ndetse no ku mugabane w’Uburayi, nkuko Manchester United yabigezeho mu gihe cy’imyaka 20 ishize, begukanye ibikombe bya shampiyona ibikombe bibiri bya Uefa Champions League begukanye kandi ibikombe bya FA na Carling Cup. Umutoza Sir Alex Ferguson byamutwaye igihe kugirango ahindure iyo kipe ya Man United ibashe kwegukana ibikombe, icyo gihe Giggs yari ahari ubwo Fergie yatangiraga impinduka hariya Old Trafford. Ryan Giggs yakinnye umukino we wa mbere afite imyaka 17 y’amavuko hari mu kwezi kwa gatatu mu mwaka 1991, Man United bahise begukana igikombe cya Shampiyona yakurikiyeho. Giggs buri shampiyona atsinda ibitego kuva yatangira gukina mu mwaka 1991.Giggs yinjije igitego ke cya mbere ubwo bakinaga n’ikipe ya Manchester City hari mu kwezi kwa gatanu mu 1991, igitego kiza yagitsinze muri sezo yo mu mwaka 1998-99 muri kimwe cya kabiri kirangiza mu gikombe cya FA bakina n’ikipe ya Arsenal icyo gitego kirakibukwa kuko ari kimwe mu bitego byiza byatsinzwe muri FA Cup, yacenze hafi abakinnyi bose ba Arsenal ajya gutsinda umuzamu David Seaman arangije akuramo umupira yari yambaye. Nubwo Giggs afatwa nk’umukinnyi wagize ibihe byiza muri Man United kandi ni umwe mu bakinnyi bavanyeho ibyo Liverpool yari yaragezeho yegukana ibikombe byinshi bya Shampiyona iza gukurwaho na Manchester United imaze kwegukana ibikombe 19. PAOLO MALDINI Yakinnye imikino: 902 Honours: 26 Yakinnye hagati y’umwaka : 1985-2009 yinjije ibitego: 33 Ibihembo yegukanye Champions League Best Defender 2007 Uefa Team of the Year 2003 & 2005 Ballon d’Or Bronze Award 1994 & 2003 Malidini yakinnye imikino myinshi ya Uefa Champions League - 168. Yakinnye kandi imikino 23 mu gikombe cy’isi akinira Ubutaliyani. Ibyo abantu bavuga kuri MALDINI Zidane yari umuhanga cyane ariko Paolo Maldini niwe nakundaga cyane . - Sir Alex Ferguson Ni umwe mu bakinnyi babahanga nigeze kubona ku isi - Marcello Lippi Izina ’Maldini’ ntago ryari rizwi cyane ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko, Paolo Malidini akina umukino we wa mbere akinira AC Milan mu mwaka 1985. The youngster yari umwana wa Cesare Maldini, nawe wari umukinnyi w’ikipe ya AC Milan mu myaka 1950s ni 1960s, mbere yuko aba umutoza wiyo kipe mu myaka 1970, Paolo Maldini yakuriye muri AC Milan. Nkuko na Giggs yakuriye muri Man United, ntago byamutwaye igihe kirekire Maldini ahita atangira gukinira iyo kipe ya AC Milan akiri muto, igihe cy’imyaka 25 akina, Maldini yegukanye ibikombe 7 bya shampiyona y’Ubutaliyani, igikombe cya ,mbere yacyegukanye muri sezo yo mu 1987-89 , ariko igikombe cyo muri sezo yo mu 1991-92 nicyo cyo kwibukwa cyane, kuko bagitwaye badatakaje n’umukino numwe,urukuta rw’inyuma rwari rugizwe na Maldini, Franco Baresi, Mauro Tassotti na Alessandro Costacurta bageze kuri byinshi icyo gihe. Ibikombe 7 bya shampiyona mu gihe cy’imyaka 25 hari ababona ko ari bike, ariko ni bake cyane babigeraho, iyo haje Uefa Champions League Maldini yegukanye ibikombe 5 mu myaka 1988, 1989, 1994, 2003 ni 2007. Umukinnyi wa Real Madrid Francisco Gento we yegukanye ibikombe 6 bya Uefa Champions League, mu myaka 1950s ni 1960s, uwo niwe wenyine urusha Paolo Maldini bombi bakaba bafite agahigo ko gukina imikino ya nyuma inshuro 8 nta bandi bakinnyi bari babigeraho mu mateka ya Uefa Champions League. ****Ibaze ni abakinnyi bangahe bazabasha kugeza aho Giggs na Maldini bageze aho bakinnye imikino 900 kandi bakigaragaza ubuhanga******
Posted on: Tue, 20 Jan 2015 14:14:52 +0000

Trending Topics



eight:30px;">
de rebelle 30 10 2013 La farce du meeting du 1er novembre et
HAVE TALENTS, AND VIDEO CAMERAS (H.D.) FOR INTERVIEWING,
The Leibniz-Institute for Regional Geography (IfL) in Leipzig
هذا العلم لا يتطلب اي معلومات او
Happy Diwali All My Music Lovers Friend And My Student

Recently Viewed Topics




© 2015