Teta yajyanye na mama we muri Supermarket guhaha, agezeyo umukozi - TopicsExpress



          

Teta yajyanye na mama we muri Supermarket guhaha, agezeyo umukozi wo muri supermarket aramureba aramwikundira amuha akantu kari kuzuyemo bombo ngo ayoremo izo ashaka ariko Teta aranga! Mama wa Teta abibonye agirango ni ugutinya nawe aramuhendahenda ariko Teta yanga kuyora bombo. Wa mukozi ubwo yahise ayora amashyi arayuzuza, ahereza Teta maze Teta arazakira aramwenyura aranamushimira cyane! Mu nzira bataha, mama wa Teta yamubajije impamvu yanze kwiyohera bombo, Teta ati impamvu njye mfite utuganza duto cyane kuburyo iyo niyorera nari gufata duke cyane, ariko wa mukozi we yanyoreye byinshi... ISOMO: IMANA NI UMUBYEYI KDI IBYO YADUHA BIRUTA CYANE IBYO TWASHAKA KWIHA, BITYO TUJYE TUREKA ITUGENERE KANDI IZADUHA IBIDUHAGIJE!
Posted on: Thu, 26 Sep 2013 05:43:02 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015