UKO MUKOMEZA KWIGIRA BA NTIBINDEBA, NIKO MUKOMEZA KUMARIRWA - TopicsExpress



          

UKO MUKOMEZA KWIGIRA BA NTIBINDEBA, NIKO MUKOMEZA KUMARIRWA KW’ICUMU NK’INKOKO ZITEGEREJE KWICA MU MUNSI MUKURU Uwajya mu mibare y’abanyarwanda bamaze kugwa mu bikorwa bibisha bya Perezida Paul Kagame n’agatsiko ke, twabona neza ko abanyarwanda b’ubu bameze nk’inkoko ziri mw’isoko zicuruzwa zigaburirwa ubuvungukira ngo zitananuka mu gihe nyirazo ategereje umunsi w’isoko ngo zicwe. Aha nkaba nabibutsako mugihe tucyibaza ukuri ku mpfu nyinshi uyu mugabo ashinjwa kuva akiri mu gisirikare cya Uganda, urupfu rw’intwari Fred Rwigema, Intare batinya(Kayitare), Bunyenyezi, Bayingana abasirikare bose bamamaye mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda, abaguye muri jenoside yo 1994 (abahutu n’abatutsi), abahutu biciwe mu Rwanda muribyo bihe, abiciwe D.R. Congo barimo impunzi n’aba FDLR barenga miliyoni nyinshi ndetse na bamwe Kagame ajya yigamba “yagombaga kurasa” barenga kure miliyoni nyinshi, tugashyiraho abanyarwanda bagiye bicwa mugihe cy’abacengezi, ugashyiraho abakoranye nawe nyuma y’intambara bagiye bicwa urusorongo bazira ibitekerezo byiza byo kwubaka u Rwanda ruzira ubwicanyi abandi bakicwa ku nyungu bwite za Kagame n’agatsiko kabohoje FPR kagizwe n’ibisambo by’abicanyi ibi bikitwa impamvu za politike kimwe n’abarimo kwicirwa mu bikorwa bitindi by’aba bantu haba mu nkongi z’imiriro, impanuka zitandukanye, gerenade ziterwa abaturage ndetse n’amarozi no guhotorwa ibi byose bikitirirwa abagizi ba nabi. Banyarwanda banyarwandakazi, byatangiye kera mwicwa, mutotezwa muhunga, mubuzwa amahoro, mubuzwa guhumeka, ubwisanzure butandukanye kiwe n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, mubikorerwa buhorobuhoro mwanga kuvuga ngo mutiteranya, abashatse kuvuga baricwa murinumira, abantu batotezwa mureba, mwoherezwa gukora intambara zitandukanye zidafite icyo zigamije muremera, abadepite mubiha umugisha, abanyepolitike mwimika inda zanyu, mwicara ku kuri ahubwo politike ihinduka urubuga rw’ibinyoma, maze ibinyoma n’amafuti mubihindurira izina mubyita “gutekinika” muhimba gahunda nyinshi zo kujijisha abaturage, muratwanika muratugambanira muraturya none mugeze aho kutwica nk’ibimonyo? Ako ni akagambane gakomeye aho murimo kurya amaraso y’abana banyu, imiryango yanyu, ababyeyi banyu, ba sogokuru banyu ndetse mumaze kugomera Imana kuburyo mwahindutse ibivume, bityo ibisubizo by’ibibazo mufite murabishakira mu kumena amaraso y’abanyarwanda batarih urubanza mubatwika, mubatera ibisasu, mubanigisha imigozi, mubatera ibyuma, mubakegeta amajosi kuburyo Radio Rwanda yirirwa ibika abantu batagira umubare bicirwa ahamenyerewe nko KWA GACINYA bamaze gukorerwa ihohoterwa n’iyicarubozo rirenze kamere, ibyo mukaba mumaze kubigira agakino koroshye nko kubuguza cyangwa gusimbuka urukiramende, abanyarwanda ko murindagijwe, harya aba bantu barimo kugwa muri Congo, aba bicwa burimunsi nkaho ariko kazi Leta ishinzwe, aba batotezwa bahunga umusubirizo, mugihe aba bagome bohereza abana babo mubihugu bikize batagerwaho n’aya mahano murabona bibamariye iki? Ese muzaba impumyi mugeze ryari? Ni ryari ntababwiye ko uyu mugabo ari intumwa ya shitani, umutegetsi w’indyarya, umwicanyi ubyigamba, umunyamushiha uhora mu matiku, intambara ndetse no guhigira kwica bagenzi be, umuntu ugeze aho atagitinya Imana, akaba yariyemeje guhohotera abakecuru batumwe n’Imana, umupagani kabutindi w’umugome wambaye umugoma ubamaze kuki mukomeje kumwihanganira? Harya harigihe ntababwiye ko uyu mugabo ariwe utegura, akanashyira mu bikorwa ubwicanyi bwose bukorwa n’abanyarwanda bukorerwa abanyarwanda? Nkubu muracyashidikanya ko uyu mugabo atariwe warumaze iminsi abatera gerenade anatwika amazu y’abaturage, atwika ibikorwa by’abanyarwanda bibateza imbere, akaba amaze kubakenesha ku rwego ruteye inkeke, harya uyu niwe uzabahesha agaciro? Dore isi yose irabahagurukiye, urwango ni rwose ku bwoko bw’abanyarwanda, nta muvandimwe, nta nshuti, nta muturanyi yewe nta n’umuterankunga muzongera kugira kubera UBUSWA, INDA NINI, UBUGOME no GUKORESHWA NA SHITANI biranga iyi ngoma. Mweretswe byinshi, mwabwiwe byinshi, ndetse nubu mbibutseko, umunsi umwe w’itariki ya 26/07/2013 uhagije ngo ubereke ubugome bukabije bubakorerwa, aho u Rwanda ruyobowe na Kagame rwabanje gutera abaturage gerenade, rubyitirira abo rutifuza bose, rubonye bisakaye rutahuwe ruhindura amayeri rutwikira abanyarwanda aho bisakurijwe tukabivuga tukerekana inyungu uyu mugabo w’umugome abifitemo, uyu munsi kubera igitutu bashyirwaho, bakoresheje POLICE MUGUHIMBA IBINYOMA NGO IGITERA UMURIRO CYAMENYEKANYE, maze kubera umujinya wo gutsindirwa muri Congo ntakwiha akabanga BAVANYEHO UMURIRO BASUBIZAHO GERENADE IGARITSE INGOGO… Igihe kirageze ngo mucungurwe n’amaraso yanyu, kuko mwahawe amahirwe menshi yo kwikiza umwanzi ahubwo mumuha ububasha, muhabwa amahirwe yo kwitandukanya n’ibyaha, muhabwa igihe cyo kwisuzuma, mubashishwa kunyura mubikomeye muranga murinangira none aho bigeze, ubutumwa bwanjye ni uko mugomba GUKIZWA N’AMARASO YANYU UBWANYU, burya ngo: “Nyamwanga kwumva ntiyanze no kubona, ibibi biri imbere…”
Posted on: Sat, 27 Jul 2013 04:18:11 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015