Ubuhinzi bwatunga nyirabwo abugize umwuga Viviane Mukampore, - TopicsExpress



          

Ubuhinzi bwatunga nyirabwo abugize umwuga Viviane Mukampore, umuhinzi wabigize umwuga wo mu karere ka Huye, aratangaza ko ubuhinzi bushobora gutunga umuntu aramutse abugize umwuga. Ibi abishingira ko mu myaka 12 ishize yari atunzwe no guhingira abandi none aho yatangiriye kwita ku buhinzi nk’umwuga akaba amaze gutera intambwe nini agana iterambere. Mukampore atuye mu Murenge wa Mbazi, Akagari ka Tare, Umudugudu wa Kigwene. N’ubwo ari umuhinzi, muhuriye mu nzira ntiwabyemera kuko ntaho ataniye n’abantu bakora akazi bahemberwa na Leta. Ni umubyeyi ukeye, wiyambika neza. Nyamara yivugira ko mu myaka 12 ishize yari umukene cyane wari utunzwe no guhingira abandi. - See more at: kigalitoday/spip.php?article21507#sthash.OvxBkIcy.dpuf
Posted on: Sat, 03 Jan 2015 11:21:30 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015