Ubwo Joriji Baneti yatemberaga mu bihugu bitemera gusoma - TopicsExpress



          

Ubwo Joriji Baneti yatemberaga mu bihugu bitemera gusoma ku gatama (Kunywa inzoga) yari kumwe na Munywanyi we witwa Yohani. Ubwo bageze hagati urugendo rwabo, Joriji baneti yari yapfunyitse inzoga yo mu bwoko bw’urwagwa, mu gihe apfunduye ngo asomeho, Yohani aba aramwegereye iyo nzoga barayisangira. Mu gihe bari guhererekanya icupa yaririmo, umutware w’akarere bari barimo aba abaguye gitumo, ubwo yemeza ko Joriji na Yohani bagomba gucibwa urubanza kandi bakazahanywa by’intangarugero kuko muri icyo gihugu ntago kunywa inzoga byemewe. Umunsi w’urubanza ugeze Umutware : Niko basha, umuco wanyu wo kunywa inzoga ntiwemeye, bityo mwagombaga guhanishwa igihano cyo gupfa ariko ubwo mwafashwe turi kwizihiza iminsi y’ibyishimo mu gihugu ntimurishwa ahubwo murarekurwa aruko mu maze gukubitwa inkoni dukurikije uburemere bw’ibyaha byanyu. Ku bw’amahirwe rero, uyu munsi umugore wanjye ni isabukuru ye, yansabye ko mbere y’uko muhanwa buri wese ambwira ibyifuzo bye 2 kandi nkagikurikiza Yohani : Icyifuzo cya mbere mutware ni uko mwanshakira ibiringiti makumyabiri mukabimfubika mbere yo kunkubitwa Icyifuzo cya 2 ni uko mwakubita inkoni 30 gusa Umutware : Yego ibyifuzo byawe ni byubahirizwe uko wabisabye Ubwo Yohani yarakubiswe ubwo bageze kuri Joriji Joriji : Njyewe ndashaka ko mushaka umusore w’inkorokoro, agaca inkoni azi neza ko zitavunika ubusa, akaba arizo yifashisha mu gihano cyane kandi akaza kumpanisha inkoni 100. Umutware: Niko sha uri umusazi cyangwa ? Ngaho vuga icyifuzo cyawe cya kabiri Joriji : Murakoze kumpa ijambo, icyifuzo cya kabiri nagirango uyu mugabo Yohani, mureke muryame munsi kugeza igihe muraba muragije gukubita izo nkoni ijana!!!!!. Friends ubu joriji ntahemukiye mugenzi we ra? Ijambo ryawe rirakenewe.
Posted on: Sun, 27 Jul 2014 08:51:38 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015