Uko iyimikwa rya Ryangombe ryagenze Mu Rwanda, kubandwa si ibya - TopicsExpress



          

Uko iyimikwa rya Ryangombe ryagenze Mu Rwanda, kubandwa si ibya kera cyane kuko byazanywe na Ryangombe wari umwana w’ikinege, Akaba yaraje gupfira mu giti cy’umuko ari wo bita umurinzi iyo babandwa cyangwa baterekera. Umuko ni igiti gikomeye mu kubandwa kubera ko ari cyo cyakijije Ryangombe imbogo yamuteye ihembe. Nk’uko Bigirumwami Aloys abivuga mu gitabo cye cyitwa Ibitekerezo, ibyivugo, kuvuga inka, inanga, indirimbo n’ibihozo, imbyino, ibiganiro, imandwa zizwi neza ni Ryangombe, Binego, Mugasa, Kagoro, Ruhanga, Nkonjo, Mashira, Umuzana, na Nyabirungu. Izindi zongerwaho ni Umurengetwe, Umunyoro, Ruhende, n’Intare. Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo, umwana w’umusumbakazi Nyiraryangombe yaje yahukanye kwa Bigaragara, ashakwa na Babinga, se wa Ryangombe. Ryangombe amaze kuvuka, se yasize amuraze ubwami(Burengo) ariko asiga atamwimitse, ari byo byatumye bene se wabo batangira kumwanga. Uwitwa Mpumutumucuni yavugaga ko adakwiriye kwima ingoma, muri urwo rwangano rwabo, Mpumutumucuni yabwiye Ryangombe ngo azaze babuguze. Naho Ryangombe bakaba baramuraguriye kuzajya kuraguza kwa Nyamuzinda i Butumbi. Ryangombe ajyayo, Nyamuzinda yaramubwiye ati “Nta ndagu yawe mfite, ifite agakecuru gapfuye ijisho gataha mu rutare.” Ryangombe agenda ahiga n’imbwa ze Bakoshabadahannye, Nyakayonga na Babikanumuranzuruguma, na Babikamurwinanuriro, n’Ikinyabutongo gitoto kimara isimbo, na Nyinaramuzintazamumpora, na Bakosha n’Uruyongoyongo rwa Miramba na Buhuru bunuka uruhumbu, na Maguru ya Sarwaya yasize imvura n’umuyaga, na Bisimbo birabomborana, na Mwangamwabo na Bikwirashyamba. Muri uko kugenda ahiga ni bwo yasanze agakecuru karimo kota izuba imbere y’urutare. Kamwikanze, Ryangombe ati “Humura”. Agakecuru kati “ Uragahumurizwa nawe, uragahumurizwa n’Imana y’i Rwanda.” Hogi genda uzane imbwa yawe yitwa Bakoshabadahannye, uhamagaze Nyakayonga, uhamagaze Babikamurwinanuriro, uhamagaze Ntakitambarinkanda, uhamagaze Nyinaramuzintazamumpora, uhamagaze Bakosha cyane bakazarushya irimura, maze izo uzizane, uhamagaze Batekibikokoye. Izo mbwa numara kuzizana ugende uhiga uzabona inyamaswa, numara kwica iyo nyamaswa y’ibara rimwe, uzayibambe ku mugina, uzayibamburure ku mugendo. Iyo nyamaswa izaba ari imondo. Ka gakecuru karagurira Ryangombe, kagize kati “Uzasanga abakobwa umunani bazaba baca ubwatsi kw’iriba, uwa cyenda azaba ashoye inka y’igitare yonsa rutare. Azabwira abandi bakobwa ati :Mbega uruhu rwiza! Nimurore kariya gahu bakobwa, uwakampa! Wa mugabo we, wanyihereye ako gahu.” Agakecuru kati “Umunsi yaje kukuzimanira uzamurongore.” Umwana uzabyara kuri uwo mukobwa ni we uzakurengera akazatuma wima ingoma zawe z’u Murengo. Ryangombe amaze kwumva indagu, aragenda, agenda ahiga, yica ya nyamaswa, uruhu ararujyana. Ahura na Nyirakajumba amanutse ashoye inka, naho abandi bakobwa baca ubwatsi. Nyirakajumba ati “Bakobwa dore uruhu rwiza. Ngiye kurwisabira uriya mugabo.” Ba bakobwa bati “Nyirakajumba washira isoni. Uriya mugabo uko angana, ukamusaba ruriya ruhu!” Ati “Nyihera ako gahu wa mugabo we.” Undi(Ryangombe) ati “Nagaha ugiye kunkamira iriya nka y’igitare yonsa rutare, kandi akancumbikira.” Umukobwa ati “Ngwino njye kuyigukamira kandi ngucumbikire.” Aramuzamukana n’iwabo, abwira se ati “Nimucumbikire uyu mugabo, dore aka gahu yampaye.” Bati “Koko agira ubuntu, umuntu uguhaye uruhu rusa rutyo!”, Baramucumbikira, burira. Bazanye amazimano yo kumuzimanira, Ryangombe arayanga, Bati “Wa mugabo yanze amazimano! Ayangiye iki?” Bamutumaho bati “Ko twakuzimanye ukanga wabitewe n’iki?” Undi(Ryangombe) ati “Ndazimanirwa n’uwancumbikiye.” Bati: “Iii.” Bohereza Nyirakajumba, Se ati “Genda ucumbikire uwo mugabo wawe Nyirakajumba ushira isoni! Kandi uzampamagarira!” Araza, aza aje gucumbikira Ryangombe, azanye amata y’inshyushyu yakamye ya nka. Arayamuhereza, Ryangombe arayasomye arayamucira, Amushyizemo umwishywa(?). Nyirakajumba agenda arira ati “Wa mugabo dore ibyo ankoreye.” Ryangombe amugenda mu nyuma, basaza be baraza baramukubita baramunoza, baramumenesha arasohoka. Ageze inyuma y’inzu, Nyirakajumba arasasa. Ngo ajye kwendwa n’agatotsi asanga aryamanye na Ryangombe, ati “Dore re, wa mugabo yanteye hano!” Basaza be barabyuka, baramwirukana, babwira Nyirakajumba bati “Sasa mu kirambi.” Ashashe mu kirambi, ngo ajye kongera kwendwa n’agatotsi asanga undi bari kumwe. Nyirakajumba ati “Wa mugabo kandi yankurikiye hano.” Basazabe bati “Ni ubushizi bw’isoni bwawe, Nyirakajumba.” Ubwo Ryangombe baramugeretse ariko yatse Nyirakajumba urwuya, amaze kwimarira urubanza rwe ararikiye, Bagenda bamwirukana bamukubita, Yitera inyuma y’urugo, ageze inyuma y’igikari, ati “Murabeho ndagiye, muramenyere umugore kandi uwo mugore ndamurongoye, ndarongoye birashize! Nsize mutwitse inda, azayibyaramo umwana w’umuhungu. Uwo mwana w’umuhungu najya kumubyara azajye kuri uriya mugina uri inyuma y’urugo, maze uwo mwana muzamwite Binego na Bigina, Abandi bati “Nagende icyo cyohe.” Ryangombe arigendeye, asanga Mpumutumucuni bajya kubuguza; Bakabuguza Mpumutumucuni akamuganza, bakabuguza akamuganza. Binego aruhira iyo avuka. Igihe cyo kuvuka, Binego aba ari we ubwira nyina ati “Mawe, pfukama umbyare!” Nyirakajumba ati “Reka mbanze ntegure, nkubure, nteke mpishe, nimbirangiza ndakubyara.” Arabikora, abirangije, Binego arongera aramubwira ati “Pfukama umbyare!” Nyina aramubyara. Binego avukana icumu n’ubuhiri by’icyuma, Amaze kuvuka arererwa iwabo kwa nyina, aba kwa ba nyirarume. Ari umwana, yazijyamo aragiye, yayikubita akayigusha. Bati: “Uyu mwana ni icyohe.”, bakamukura mu nyana bamushyira mu nka nkuru. Bukeye, yibuka kuba umwana utwara agacumu, ba nyirarume baza bashoye inka no mu ibuga. Binego ahagarara imbere y’ikibumbiro yikandagira ku ivi. Imfizi iza gutambutsa ukuboko gukandagira mu kibumbiro, ayikomera agacumu mu rwano ayigarika mu ibuga. Ba nyirarume baza kuzamuka baramukubita, agira nyirarume amukubita icumu, agira undi na we amugenza uko, asiga abagize uburiri abasiga mu ibuga. Arazamuka n’imuhira, ashikuza nyina Nyirakajumba amukubita urushyi aramushorera, ati “Hogi tugende.” Agira sekuru aramwica. Binego aboneza ubwo asiga kwa nyirarume ahageregese. Binego araza, aza ashoreye nyina, ageze mu nzira ahura n’umugabo, ati: “Wa mugabo!” Undi ati “Iii.”, Binego ati “Ntiwanyobora?” Ati “Mu minsi ibihumbi, mu minsi ibihumbi, mbese nta mayombo wumvaga? Nta kamiro k’abahigi?” Umugenzi ati “Kino kigabo cyabaza ibyo ntazi!” Binego amukubita icumu amugarika aho, arakomeza ashoreye nyina, ageze imbere, asanga umugabo arahingira urutoki, aca mu rutoki aje kumuyoboza. Undi ati “Ubonye kiriya kigabo kinciriye mu rutoki! Kiriya kigenda gite?” Uwo nawe Binego amukubita icumu amugarika mu rutoki rwe, Ni byo mujya mwumva ngo Binego yishe nyiri agatoke. Aragenda asanga umugabo aracoca, agenda agiye kumuyoboza, ati “Nyobora!” Mu minsi ibihumbi, mu minsi uduhumbi, nta mayombo wumvaga, nta kamiro k’abahigi wumvaga? Undi ati “Ubonye uriya mugabo umbyogera mu masinde!” Binego aba amukubise icumu amugarika mu masinde. Binego arakomeza ahura n’igitambambuga, arakiyoboza, umwana ajijinganije, Binego amukubita ubuhiri amutsinda aho. Ni cyo gituma ubandwa wese Binego, abandwa avuga ngo ntabyara kubera ko Binego yishe igitambambuga ntacyo yishisha. Ngo agere hirya ahura n’umusaza, ati “Yewe wa mugabo we! Mu minsi ibihumbi, mu minsi uduhumbi, nta mayombo wumvaga, nta kamiro k’abahigi wumvaga?” Undi ati “Mu minsi ibihumbi mu minsi uduhumbi najyaga numva amayombo avuga nkumva abahigi bamira.” Undi ati “Igendere.”, Binego ageze hirya, ahura na Ruhanga na we ashoreye nyina nk’uko. Baribwirana, hanyuma batangira kuyoboza bombi. Bashyira buyira barashoreye ba nyina baraza, bamaze kuboneza, bahura na Nyabirungu. Hagati aho, Ryangombe yari yabwiye mukuru we Nyabirungu ati “Aho uhigira hose, nyabuna inyamaswa izagutungukaho, urayinyoborere.” Ni bwo Binego ahuye na se wabo Nyabirungu yahize, Ati: “Wa mugabo we!”; undi ati “Iii.” Ati “Ntiwandangira umugabo w’umuhigi witwaga Ryangombe?” Undi ati “Ryangombe se ni iki?”; undi ati “Nyobora wa kigabo we naba utanyoboye urorere.” Nyabirungu yumvise ko amukaramiye, ati “Ngwino njye kukuyobora.” Amujyana imbere araza no kwa Ryangombe, asanga Ryangombe yagiye kubuguza kwa Mpumutumucuni. Asanga Nyiraryangombe, ati “Ewe wa gikecuru we!”, Undi ati “Iii.” Ati “Mfungurira.” Azana inzoga y’amarwa, undi ati “Oya, Iyo yihe ibyo bikecuru! Njye sinshaka amarwa. Reba igicuma cy’umuhungu wawe wajyaga ubikamo urwagwa, unyunyugurize mo amazi umpe.” Undi ati “Sindinda kuguha amazi hinga nkwereke.”, Azana ku rwagwa rwa Ryangombe mu gacuma arabaha baranywa. Binego ati “Ndangira aho Ryangombe yagiye.”, undi ati “Ryangombe yagiye kubuguza na Mpumutumucuni, kandi umunsi wo gupfa ni uyu.” Yaramusezeranije ngo nasubira kumuganza, aramwaka isunzu ry’ubugabo. Undi ati “Iii.” Ubwo Binego ajyana na mwene se Ruhanga, asanga Ryangombe arabuguza na Mpumutumucuni. Ahagarara hejuru yabo, ati “Yabuguza nabi uno mugabo, ese urabuguza ute? Kora mu mutwe maze ubuguze urase iriya nteba, uganze inka z’uwo mugabo.” Ryangombe akora mu mutwe, arasa nteba, aramuganza. Mpumutumucuni aramukebuka hejuru, ati “Ubonye kiriya kigabo cy’icyohe! Ko gisanze twibuguriza, kitugendera mu nka gite?” Binego aba azamuye icumu rye, arimukomera mu ntutu y’ibere amugarika aho. Ryangombe impundu arazivuza, Bahaguruka ubwo, azamuka ashoreye abahungu be, bavuza impundu ko amaze kwica Mpumutumucuni. Ryangombe arakunda yima ingoma ze z’u Burengo kuko Mpumutumucuni yari apfuye, azibamo n’abahungu be, Binego, Ruhanga, Nyabirungu, Mashira na Kagoro. Bukeye, icyagiye kumuca urutsi ni ya mihurire ye na Ruganzu. Ruganzu ni we wamutereye Nyagishya cy’impenebere, gihetse umwana imbebe, ni cyo Ryangombe yakuyeho impamvu zo gupfa.
Posted on: Sun, 06 Oct 2013 18:15:02 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015