Umunsi wa gatandatu, 16/11/2014 Abakolosayi 3 : 5 - 17 5 - - TopicsExpress



          

Umunsi wa gatandatu, 16/11/2014 Abakolosayi 3 : 5 - 17 5 - Nuko noneho mwice ingeso zanyu zibyisi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, nimyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana, 6 - ibyo ni byo bizanira umujinya wImana abatumvira. 7 - Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo. 8 - Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya nuburakari, nigomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu. 9 - Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuye umuntu wa kera nimirimo ye, 10 - mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase nishusho yIyamuremye. 11 - Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uwumudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose. 12 - Nuko nkuko bikwiriye intore zImana zera kandi zikundwa, mwambare umutima wimbabazi nineza, no kwicisha bugufi nubugwaneza no kwihangana, 13 - mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa nundi. Nkuko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. 14 - Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose. 15 - Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima. 16 - Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi nindirimbo nibihimbano byumwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu. 17 - Kandi icyo muzavuga cyose nibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ryUmwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bwuwo. Umunsi mwiza kuri mwese wo guhindurirwamo no kurabagirana mu Mwami Wacu Yesu Kristo. Bishop Dieudonne Vuningoma ZTCC RWANDA
Posted on: Sun, 16 Nov 2014 12:23:49 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015