Umusore witwa Manzi yakoraga mu kigo cyatunganyaga kikanagurisha - TopicsExpress



          

Umusore witwa Manzi yakoraga mu kigo cyatunganyaga kikanagurisha inyama nibizikomokaho, umunsi umwe arangije akazi we kimwe nabandi bakozI batangiye gutaha aza kwinjira mu cyumba bakonjesherezagamo inyama kimera nka Frigo iyo ugifunze (Chambre Froide) kuburyo hashira akanya kikagenda gikonja cyane. Ni uko agezemo imbere arafunga agirango atunganye ibyo muri icyo cyumba vuba ahite asohoka kitarakonja, ariko ku bwamahirwe macye akimara gufunga infunguzo ziramucika zigwa hasi, zica munsi yurugi zihita zigwa inyuma kandi yari yarangije gufunga. Manzi yatangiye gusakuza ngo arebe ko hari umuntu uri hanze wamwumva akamutabara ariko arategereza araheba, arakomanga ariko ntihagira ubyitaho kandi uko yatindaga niko icyumba cyakomezaga gukonja cyane. Kuko rero icyumba cyari kinafunze ijwi rye ntiryabashaga gusohoka ngo rigere kure, abandi bakozi bakoranaga nawe barataha asigara ataka kandi ubukonje bukomeza kugenda bwiyongera. Amazemo umwanya munini atangiye gutitira bikomeye hafi yo kwicwa nubukonje, yumva umuntu arakinguye, arebye abona ni umuzamu warindaga icyo kigo wabaga yiyicariye ku marembo (Gate) amanywa nijoro, biramutangaza yibaza ukuntu aje aho kandi atajyaga ava ku muryango biramushobera, amaze kuzanzamuka amubaza uko yatekereje kuza aho nicyo yari aje kumara kandi adasanzwe ahagera mu kazi ke. Umuzamu ati: Ubundi muri iki kigo abandi bose bamfata nkumuntu usuzuguritse cyane, ariko wowe buri gitondo uraza ukansuhuza ukanyifuriza umunsi mwiza, waza no gutaha nimugoroba ukansezeraho ukanyifuriza ijoro ryiza nakazi keza kijoro. Ibyo nagiye mbyishimira cyane kandi nkabizirikana kuburyo buri gihe ari wowe muntu mba nzi niba waje ku kazi, niba utaraza cyangwa niba wasibye, uyu munsi rero bwo wansuhuje mu gitondo ariko nimugoroba ntegereza ko wambwira ijoro ryiza utashye ndaheba, bituma ngira amatsiko yo kuza mu kigo imbere ngo menye niba nta kibazo wagize kuko bitari bisanzwe. Ni uko Manzi biramurenga arishima cyane, yibaza ukuntu arokowe no kuba atajya yirengagiza umuzamu, aramushimira ariko arushaho kwita ku boroheje nabo benshi basuzugura bakabafata nkabadafite agaciro. ISOMO: Ntukirengagize abantu wita ko basuzuguritse kuri wowe, niba aho ukora uri umuyobozi ukomeye, ibuka ko nuwo woroheje ejo cyangwa ejobundi wamukenera kandi akakugoboka. Wikwishyira hejuru, wikwiyemera kandi wifata abari ku rwego rworoheje nkaho badafite agaciro, ntawigira kandi ntawe umenya aho buzira ageze! Imana iduhe kwicisha bugufi no kwiyoroshya mu byo dukora byose
Posted on: Wed, 01 Oct 2014 12:22:03 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015