igitondo cyiza kuri mwese abaduteze yombi. 6h00 kurikira amakuru - TopicsExpress



          

igitondo cyiza kuri mwese abaduteze yombi. 6h00 kurikira amakuru yikinyarwanda tuyasangire uyatangamo ibitekerezo kandi byubaka. 1.Mu gikorwa cyo gushyira ahagaragara igitabo cyanditswe na Polisi y’u Rwanda gikubiyemo amateka ya Polisi y’u Rwanda kuva yashingwa na mbere yaho, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yasabye Abanyarwanda kugira umuco wo kwandika no gusoma kuko ariyo nzira izabafasha kwihuta mu iterambere. 2.Kuri iyi taliki ya 01 Kanama ni umunsi mukuru ngarukamwaka w’umuganura.Mu bikorwa byo kwitegura uyu munsi, ejo mu karere ka Nyanza habereye umuhango wo kumurika inyambo. 3.Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda François Kanimba ejo yasuuye ibice bikoreramo inganda n’ububiko bwagutse buzimurirwamo ibikorwa bya Magerwa biri muri “Special Economic Zone” i Masoro mu karere ka Gasabo , avuga ko imishinga yo kubaka ibyo bice ari zimwe mu ngingo zizafasha kwihutisha iterambere ry’ubucuruzi mu Rwanda n’ubuhahirane muri aka karere. 4.Abanyapalestina bagera kuri 14 barimo abana n’abagore mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu bapfuye bazize ibitero bitandukanye by’ingabo za Israheli mu mujyi wa Kahn Younès uherereye mu majyepfo y’intara ya Gaza.
Posted on: Fri, 01 Aug 2014 03:39:22 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015