1) Ishyaka PPR-Imena mu rugamba rwa politiki ryiyemeje rwo kunga - TopicsExpress



          

1) Ishyaka PPR-Imena mu rugamba rwa politiki ryiyemeje rwo kunga umuryango nyarwanda washegeshwe n’ayo matage ikoresheje inzira y’ubworoherane, ukuri , ubwubahane n’ubwiyunge, ryemera kandi rigashimangira ko habayeho jenoside y’u Rwanda nk’uko byemejwe n’umuryango w’abibumbye ( ONU) mu mwanzuro no 955 wo mu kwezi k’ Ugushyingo 1994, aho imbaga y’abanyarwanda yishwe byagashinyaguro izira uko yavutse cyangwa se ibitekerezo bya politiki bikozwe n’indi mbaga y’abanyarwanda. 2) Ishyaka PPR –Imena ryemera ko mu mateka y’u Rwanda, mu bihe bitandukanye, habayemo ubwicanyi ndengakamere bwagiye buhitana umubare munini w’abanyarwanda kandi bugakorwa n’abanyarwanda.
Posted on: Tue, 09 Jul 2013 20:26:06 +0000

Recently Viewed Topics




© 2015