19h00: Amakuru na Paty HABARUGIRA na Martin Nyirijabo: Musanze - TopicsExpress



          

19h00: Amakuru na Paty HABARUGIRA na Martin Nyirijabo: Musanze niko karere kaza ku isonga kuba gakorerwamo igikorwa gifatwa nk’icyaha mu mategeko y’u Rwanda cya bank Lambert.Ibi ni ibyagaragajwe na ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka mu biganiro yagiranye n’abikorera bo muri aka karere. Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ku bufatanye na leta y’Ubuhinde cyatangije mu karere ka Gasabo ikigo cy’imyuga gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 150. Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi kuri uyu wa 5 rwemeje ko abantu 4 barimo n’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 nkuko byari byasabwe n’ubushinjacyaha Ibiza bitewe n’imvura nyinshi bikomeje guhangayikisha ibihugu bya Malawi na Mozambique, aho imyuzure imaze guhitana abasaga 60 abandi benshi bakaba baraburiwe irengero Umufaransa David Ginola amaze gutungura benshi atangaza ko aziyamamariza kuyobora FIFA mu matora azaba muri Gicurasi
Posted on: Fri, 16 Jan 2015 16:50:10 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015