6h00: Amakuru Inama ya 12 y’igihugu y’umushyikirano yasoje - TopicsExpress



          

6h00: Amakuru Inama ya 12 y’igihugu y’umushyikirano yasoje imirimo yayo kuri uyu wa gatanu, aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko Abanyarwanda badashobora kwihanganira uwababangamira uwo ariwe wese kandi bafite ibibazo byabo bagomba gukemura. Abanyarwanda baba mu mahanga baravuga bafite inshingano ikomeye yo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda Ministri w’intebe Anastase Murekezi yaraye asoje inkera y’urubyiruko, arusaba gukura amaboko mu mufuka bakitabira imirimo bafasha Leta kugana mu cyerekezo ishaka. Ibihugu 5 byo mu karere ka Sahel gaturiye ubutayu bwa Sahara, aribyo Tchad, Mali , Niger, Mauritania na Burkina Faso birasaba LONI gutabara muri Libya, yoherezayo umutwe w’ingabo zo kubungabungayo amahoro. JDS
Posted on: Sat, 20 Dec 2014 04:11:29 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015