ABA FDLR BAMWE BAHISEMO GUTAHA MU RWANDA AHO KUJYA MU NKAMBI - TopicsExpress



          

ABA FDLR BAMWE BAHISEMO GUTAHA MU RWANDA AHO KUJYA MU NKAMBI KISANGANI Abasore bane bari abarwanyi ba FDLR n’abana babiri bakoranaga na bo, kuri uyu wa 27/11/2014 bahisemo gutahuka mu Rwanda aho kujya Kisangani aho abandi barwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi bajyanwe mu nkambi yabateguriwe. Mbabazi Patrick w’imyaka 20 wari umaze kugera ku ipeti rya kapolari avuga ko ubwo burizwaga imodoka ngo bajyanwe ku kibuga cy’indege Goma kuri uyu wa kane aho bagomba kugera Kisangani, Mbabazi na bagenzi be nibwo biteguraga kuza mu Rwanda, aho bavuga ko bishimiye gutaha bagafatanya n’imiryango yabo aho kuguma mu buhunzi. Aba basore batashye mu Rwanda bavuga ko bahisemo gutaha mu Rwanda kuko nta mpamvu bafite yo kuba mu mashyamba uretse ababafashe bugwate bashaka kubagumana. - See more at: kigalitoday/spip.php?article20754#formulaire_forum
Posted on: Fri, 28 Nov 2014 18:43:56 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015