ABAGABO : NIBA USHAKA KWAMBARA IKOTI (suit) UKABERWA DORE IBYO - TopicsExpress



          

ABAGABO : NIBA USHAKA KWAMBARA IKOTI (suit) UKABERWA DORE IBYO WAKURIKIZA: 1. Ikoti rigomba kuba rikwegereye ariko nanone ritaguhambiriye. Ugomba kubasha kwinjiza ikiganza ugakora ku mufuka wishati ikoti rifunze udahatiriza. 2. Umutwe usongoye wa cravate (tie) ugomba kuba ukora ku cyuma (boucle) cyumukandara wawe. 3. Ipantalo ntago igomba kuba irenga hejuru yinkweto ngo isipfuke ahubwo ipantalo igera aho urukweto rugarukira. 4. Inkweto zuruhu ugomba kuzambara ku mukandara (belt) bijyanye. Niba inkweto ari umukara umukandara nawo ugomba kuba umukara, zaba ibihogo umukandara nawo ugasa utyo. 5. Iyo uhagurutse ikoti urarifunga, wakwicara ukarifungura 6. Ntago igipesu cya nyuma hasi gifungwa, ugomba kukihorera ntugifunge. 7. Nta muntu wambara isaha ya plastique ku ikoti.
Posted on: Thu, 20 Nov 2014 08:47:01 +0000

Recently Viewed Topics




© 2015