AKABASAMBANYI KASHOBOTSE AHAHAHA Abatuye mu mujyi Rwamagana - TopicsExpress



          

AKABASAMBANYI KASHOBOTSE AHAHAHA Abatuye mu mujyi Rwamagana bazindutse bavuga inkuru y’umugabo ngo waguze serivisi z’indaya yicuruzaga mu mujyi wa Rwamagana, bagatahana ariko bagera mu rugo uwari waguze agasanga uwo yatahanye ari umugabo mugenzi we. Aya makuru atangazwa n’abaturage aravuga ko uwo mugabo ngo yavuze ko yasanze umukobwa wambaye neza ku muhanda aho abicuruza bakunze kuba bahagaze, bakumvikana ko batahana bakararana. Ngo bageze mu rugo ariko atungurwa no gusanga uwo batahanye ari umugabo ku miterere y’umubiri we n’ubwo ngo imyambarire ndetse n’ijwi byose byatumaga akeka ko ari umukobwa bumvikanye. Uyu mugabo wari waguze serivisi z’indaya ngo yagize ubwoba cyane akoma akaruru atabarwa n’abaturage bo mu murenge wa Muhazi ahitwa Nsinda, ababwira ko ahuye n’amahano akaba yabonye umuntu wihinduye igitsina. Abaturage ngo bahise bata muri yombi uwo mugore-gabo bamushyikiriza Polisi y’u Rwanda, aho ikorera mu murenge wa Kigabiro muri Rwamagana. Uyu mugore-gabo ufunze ngo yemereye abaturage ko ari umugabo n’ubwo yambara nk’abakobwa kandi ngo amaze igihe ari uko yitwara. Uyu mugabo wiyise Jeannette ngo yemereye abaturage ko abantu benshi bamureba batajya bamenya ko ari umugabo, ngo hari n’urugo yigeze akoramo akazi ko mu rugo imyaka ibiri bazi ko bakoresha umukobwa kandi ngo yarinze ahava bataramutahura.
Posted on: Sat, 26 Oct 2013 20:52:48 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015