ARIKO MANA! UBU MINISITIRI YARIRA GUTYA NGO AHEMBWA URUSENDA - TopicsExpress



          

ARIKO MANA! UBU MINISITIRI YARIRA GUTYA NGO AHEMBWA URUSENDA AKAZAFASHA ATE MWARIMU? IBI SI UGUKINA KU MUBYIMBA ABATURAGE? Umu Minisitiri w’u Rwanda utarashatse ko amazina ye atangazwa aribaza uburyo abana b’abaministri bagenzi be n’abandi bayobozi bajya kwiga mu mahanga kandi bahembwa intica ntikize • Ni umwe mu bubashywe mu gihugu, kubonana nawe bisaba uruhushya rwihariye, iyo ataguhaye gahunda ntibyoroshye ko wakirwa mu biro bye. Agendera mu modoka y’ubwoko bwa V8, afite umupolisi ushinzwe kumurinda, niwe umukingurira iyo yinjiye ndetse n’iyo asohotse. Uyu muyobozi yishyurirwa na Leta umuntu ucunga umutekano mu rugo (Intersec), ahabwa kandi umushahara mbumbe ungana na 2.304.540 Frw kandi ubwo yatangiraga imirimo yahawe miliyoni 5 zo kugura ibikoresho byo mu nzu kandi buri kwezi ahabwa 500.000 FRW yo gukodesha inzu. Buri kwezi ahabwa amafaranga yo guhamagara kandi na interineti yo mu biro n’igendanwa, nabyo byishyurwa na Leta. Nubwo yubashywe gutyo kandi agahabwa ibi bintu; Minisitiri wo mu Rwanda avuga ko ubukene bumeze nabi kandi umushahara ari muto bikabije. Uyu muyobozi aherutse kwicarana n’umunyamakuru w’ Izuba Rirashe maze bavugana ku mibereho ye ariko yirinda ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru. Uretse ibyubahiro duhabwa ariko uyu mushahara baduha ni muto cyane, ziriya Miliyoni 5 baduha dutangiye imirimo kugira ngo tugure ibikoresho ntabwo zijyanye n’ibiciro biri ku isoko, bigusaba ko nyine ugura salon ihwanye n’urwego urimo kandi ubwayo iri hejuru ya miliyoni 3, shyiraho ibindi bikoresho bikenewe mu rugo, usanga ya mafaranga abaye make cyane ugatangira gushakisha ahandi…” Nonese ko buri kwezi bampa ibihumbi 500 byo gukodesha, kandi ubu mba mu nzu nkodesha ibihumbi 600? Twarashize erega ahubwo nibaza abaministri bafite abana biga hanze aho bakura amafaranga! Urwego rw’Umuvunyi rukwiye gukora iperereza ryimbitse ku mitungo y’abayobozi kuko ntibyumvikana aho bakura amafaranga yo kohereza abana babo kwigira mu mahanga.” Uyu muyobozi mu rwego rukuru rw’igihugu avuga ko hakwiye kurebwa ibiciro biri ku isoko kandi bijyanye n’urwego umuntu aba arimo. None se ubu twajya guhahira mu isoko rimwe n’abandi baturage, n’iyo ugiye kwakira umushyitsi ugomba kumwakira nka minisitiri, ntabwo wamwakirira muri resitora cyangwa hoteli ibonetse yose, ikindi imiryango yacu n’inshuti baba bazi ko dukomeye bigatuma buri wese yumva ko hari icyo wamufasha, ubwo simvuze iriya modoka baduhaye kuko nayo iba ikeneye kwitabwaho kandi usanga ishobora gutwara nka ½ cy’umushahara ku kwezi.” Imishahara y’abaministri muri Kenya ikubye inshuro zirenga indwi imishahara y’abaministri b’u Rwanda. Nubwo imishahara y’abayobozi bakuru b’u Rwanda ifatwa nk’iri hasi ugereranyije n’iy’abandi bayobozi mu Karere, hari Abanyarwanda bafata umuyobozi wahawe umwanya muri guverinoma nko guhabwa Umugati”. Gusa abayobozi nabo bakavuga ko gukorera Leta atari Umugati” nk’uko abantu babyibwira ahubwo bisaba ubwitange burenze. GIRA ICYO UBWIRA UYU MU MINISTER!!
Posted on: Sat, 02 Aug 2014 13:09:43 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015