Abayobozi 765 bahamijwe kurigisa amafaranga ya Leta hafi miliyari - TopicsExpress



          

Abayobozi 765 bahamijwe kurigisa amafaranga ya Leta hafi miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda . Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Mukagashugi Agnes, aherutse gutangaza ko bahagurukiye abatandukira ku ndahiro bakabyaza umusaruro umutungo wa rubanda mu nyungu zabo bwite.Ibi abitangaje kandi mu gihe Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imari n’umutungo bya Leta (PAC) imaze iminsi ibaza uturere ndetse n’ibigo bya Leta uburyo bidacunga neza umutungo w’igihugu bityo bigateza Leta igihombo.Mubona hokorwa iki ngo ibyo bihombo ntibizongere kubaho?Ibitekerezo byanyu birakenewe.Nibyo tugiye kuganiraho mu kiganiro IJAMBO RYAWE,guhera isaa saba kugeza isaa munani.Muri kumwe na Theo BARASA na Gerardine MUGWIZA.
Posted on: Sun, 26 Oct 2014 10:44:43 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015