Alexis Dusabe yibye Akayabo ka miliyoni 8 z’Amanyarwanda - TopicsExpress



          

Alexis Dusabe yibye Akayabo ka miliyoni 8 z’Amanyarwanda afatirwa ku mupaka ?? August 9, 2013 | Filed underFRASH NEWS | Posted by admin Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, Alexis Dusabe, amaze iminsi akoresheje ibitaramo byo gushyira ku mugaragaro album ye. Ubwa mbere yateguye igitaramo kibera kuri Serena Hotel gitangira gitinze, ariko mu bigaragara cyari kitabiriwe cyane. Nyuma y’ibyumweru bibiri yongeye gushaka kugisubiramo ntikitabirwa, ababikurikiranira hafi bavuga ko yari yizeye ko afite abakunzi benshi bityo ntiyongera gukorana n’itangazamakuru nk’uko mbere yari yabikoze. Alexis Dusabe ni umugabo w’umudamu umwe n’abana babiri, ubwo yitabiraga igiterane cyabereye mu gihugu cy’abaturanyi cy’i Burundi mu mwaka w’2005, amakuru afitiwe gihamya agera kuri rushyashya.net aravuga ko Alexis igitaramo yari yatumiwemo akaza kujyana n’abandi banyarwanda bafite aho bahurira na gospel, ngo yaba yaraje gucikana amafaranga agera kuri miliyoni umunani z’amanyarwanda (8.000.000frs), akaza gufatirwa ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda n’inzego zishinzwe umutekano ari na ko imbunda zimuri hejuru. Alexis Dusabe ubwo yakoraga igitaramo muri Serena Hotel. Alexis Dusabe ubwo yakoraga igitaramo muri Serena Hotel Nk’uko bamwe mubari kumwe na Alexis Dusabe babitangarije rushyashya.net, ngo ayo mafaranga yose yari yavuye muri icyo gitaramo dore ko kukinjiramo wagombaga kuba wishyuye. Nyuma y’igitaramo ni bwo uyu muhanzi ayateye umufuka akagenda kibuno mpa maguru, cyane ko yahise anakodesha taxi voiture yihuse. Si ubwo bwa mbere Alexis Dusabe yaratwaye ibitari ibye kuko no mu mwaka w’2003 yatumiwe mu gitaramo i Burundi, na bwo akaza kwikorera amafaranga ya bagenzi be (ticket) yagombaga kubagarura mu Rwanda bityo akabasiga muri hotel bari bacumbitsemo bakaza no kuyirukanwamo kuko batari bishyuye, ariko bakagobokwa n’abagiraneza baje kubajyana mu mago yabo kubacumbikira. Umwe mu banyarwanda wari kumwe n’itsinda ryarimo Alexis Dusabe, yaje kubabazwa n’ibyo uwo yita ko ari umukozi w’Imana akoze yahise afata icyemezo cy’uko nta wundi muntu azongera kuvuga ko akijijwe, ibi yabivugiye kuri uyu muhanzi yabonaga ari umukozi w’Imana uhamye nyuma akaza kugaragaza iyo ngeso itari nziza. Gusa uyu wababajwe n’ibyo Alexis akoze kandi batamukekeraga yahisemo kwitangira bagenzi be arabategera bagaruka mu Rwanda. Ku ruhande rwa Alexis Dusabe, avugana na rushyashya.net ku murongo wa telefoni ngendanwa, yadutangarije ko iyo nkuru nta cyo yamarira umunyamakuru urimo kuyikurikirana kandi ko byarangiye. Alexis Dusabe nta kintu yadutangarije ku kibazo yabazwaga, ahubwo akerekana ko kugeza ubu agikomeje kujya mu gihugu cy’u Burundi dore ko ngo nta n’igihe gishize avuyeyo. Ngwino niyo ndirimbo yakunzwe cyane Alexis Dusabe Ubwo nakurikiranaga iyi nkuru nagerageje kuvugana n’umuyobozi ushinzwe guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo MINISPOC, bwana Muhozi, ntibyankundira. Ibi byari kumpamvu zo kumuzaba icyo batekereza ku bahanzi bajya hanze y’igihugu bagatesha agaciro n’umuco by’u Rwanda, n’ingamba zafatirwa bene abo bantu bagaragaza isura mbi y’igihugu aho baba bagiye mu gihe baba bagomba kukibera abambasaderi. Abakurikiranira hafi umuhanzi Alexis Dusabe baravuga ko Imana yaba yaratangiye kumucishaho akanyafu, akaba arimo kugenda ahura n’utubazo dukomeye turimo no kuba hari ibinyamakuru bya gikristo bimwe na bimwe yikomye agahitamo gukorana n’ibinyamakuru nka bitatu gusa bitavuga ku buzima bwa gikristo umunsi ku wundi. Icyitonderwa : Turacyakomeje gushaka ibimenyetso by’imbitse kuribi bikomeje kuvugwa ku muhanzi Alexis Dusabe .
Posted on: Sat, 10 Aug 2013 11:13:13 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015