DORE GUTERETA KURI IKI GIHE UKO BIHAGAZE. Kujya muri Picnic i - TopicsExpress



          

DORE GUTERETA KURI IKI GIHE UKO BIHAGAZE. Kujya muri Picnic i Burundi kuri Saga Plage Uwo mushakashatsi yagaragaje ko amafaranga yo kujyana umukunzi wawe kuri Saga Plage ukamukorera ibyo yaba yifuza byose utashyizemo itike yabajyanye n’izabagarura, kuri iki kiguzi wakongeraho amafaranga atarenze ibihumbi 150 akagura ikibanza cya metero nka 20 kuri 25 nka Rwamagana cyangwa Kamonyi. Kujya muri salon de coiffure buri cyumweru Ibi byo uyu mushakashatsi abibara, yasanze mu mwaka bingana no kugura imifuka 68 yisima yo kubakisha. Kumugurira aga ‘sac a main’ muri Nakumat Ibi umushakashatsi yasanze bingana no kugura Citerne iringaniye y’amazi Kumugurira Inkweto nziza kandi nyishi Ibi umushakashatsi yasanze bingana n’ ikamyo imwe y’umucanga Kumugurira Samsung galaxy S4 Ku bakobwa basaba iyi telephone ya Samsung galaxy s4, uyu mushakashatsi yasanze kuyigura bingana no kugura amatafari 1 500 Kumugurira Imyenda myiza kandi myinshi Ibi umushakashatsi yarebeye ahantu hacururizwa imyenda nk’iyi myiza abakobwa bakunda, asanga kuyigura bingana no guhemba abakozi bakubakira iminsi 80. Kumusohokana buri week end Wongeyeho ko muri iyi minsi igiciro cy’agasembuye cyazamutse, gusohokana umukobwa ahantu hiyubashye muri iyi minsi buri weekend utaretse n’amakarita ya telephone ya buri gihe cyane cyane iyo ukimutereta, bingana no kugura amabati no gusakara inzu.
Posted on: Thu, 20 Jun 2013 12:36:28 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015