Demokarasi ngo si ikuntu batoragura mu mahanga Uwahoze ari - TopicsExpress



          

Demokarasi ngo si ikuntu batoragura mu mahanga Uwahoze ari Senateri Gasamagera Wellars, wari mu batumiwe n’urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), mu muhango wo kwifatanya n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa demokarasi kuri uyu wa 15/9/2014 mu ngoro y’Inteko, yasobanuye ko demokarasi ari umwimerere wa buri gihugu, aho kuba ikintu ngo bagenda bagatoragura mu mahanga. Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye (UN) mu Rwanda, Dr Lamin Manney, abagize Inteko ishinga amategeko ndetse n’abayobozi batandukanye barimo aba RGB, bashyigikiye igitekerezo cy’uko mu Rwanda (cyangwa mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose), abantu bagomba gukurikiza amahame ya demokarasi ajyanye n’umwihariko wabo. - See more at: kigalitoday/spip.php?article19394#sthash.eOZfHUoE.dpuf
Posted on: Tue, 16 Sep 2014 08:11:28 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015