EPISODE 23 Teta : nanjye hari amagambo yambwiye agira ati : umva - TopicsExpress



          

EPISODE 23 Teta : nanjye hari amagambo yambwiye agira ati : umva nkubwire, urugamba ndimo ndatangiza, ruzasiga kajorite nyinshi cyane, kandi kajorite izakomereka gake, nizaba iri kugendera mukagare. Ndi kwibuka nkumva ngize ubwoba pe. Musaza wa teta : urumvako yamaze kutubikamo ubwoba , ntampamvu yo gucika intege ubu umupangu wanjye nuko ka Leandre nkoherereza abantu bo kuza kugatwara iwe, bigize police , ndabizi ntiyabasuzugara, baraza bambaye imyenda yagipolice ubundi bamujyane kumwica, ubundi umurambo tuwujugunye nyabarongo. Teta : musaza wanjye, nakoze amahano menshi, ariko ayo kwica ajemo numva mpise ngira ubwoba bwinshi cyane, mbuze icyo nkora ndumva mfite ubwoba. Musaza wa teta: oya , ntabwoba namaze gufata icyemeze ahubwo ejo ninjoro uzumva umbwa yarangiyje gupfa. Teta : aha, birabe ibyuya ntibibe amaraso Ako kanya musza wa teta ntiyaryamye yahise atangira gupanga ukuntu leandre yapfa kuko yibwiragako leandre napfa gahunda zizakemuka neza, doreko na leandre yari yatangije intambara yuko yarengera rwenya akarenganurwa. Musaza wa teta yabonanye nabantu bagomba kwica leandre avugana nabo ko abaha miriyoni imwe ya avance andi ibihumbi maganatanu akazayabaha aruko yiboneye umurambo we. Musaza wa teta : murangize gahunda , njye nshaka umutwe wiriya mbwa, ndambiwe agasuzuguro , mugire vuba kandi nimumara kumwica munzanire umutwe we, murebe ko ariwe. Abicanyi : keretse icyo utavuga boss, Musaza wa teta : sawa ngaho nimugende ndategereje Mwiryo joro babicanyi, bateye kwa leandre, barahagera neza, bari biyambitse gipolice , bameze nkabo neza, kuburyo ntaho wabakekera, bafite namakarita yafeke, bagera kwa leandre barakomanga arabafungurira, abicaza muri salon : Leandre : muraho neza ? ese niki kibagenza ninjoro ? Abacanyi : twebwe turi police, tuje kukunjyana hari ibyaha ucyekwaho, uze kwisobanura kuri satation ya police. Leandre : mwanyereka ibyangombwa byanyu ? Umwicanyi umwe ahita amwereka ikarita yagipolice, leandre ayibonye abona niyo koko, dore amagambo leandre yahise ababwira : A person’s home is inviolable. No search of or entry into a home may be carried out without the consent of the owner, except in circumstances and in accordance with procedures determined by law. Umwicanyi : ubwo sha ushatse kuvuga iki? Ariko uraziko ari police ije kukureba? Wowe haguruka tugende, kandi ntamananiza. Leandre arongera arababwira ati : wasanga mutumva icyongereza reka mbabwire mugifaransa, wenda mwakumva neza, leandre agira ati : Le domicile d’une personne est inviolable. A défaut de son consentement, nulle perquisition ou visite domiciliaire ne peut être ordonnée que dans les cas et selon les formes prévus par la loi. Umwicanyi : ariko iyi embesire urabona ukuntu isuzugura aba police? Umva nkubwire wa musore ubu nubwa nyuma tukubwiye ngo uhaguruke indi nshuro turagutwara kungufu. Leandre : munyumve neza ntabwo mbasuzuguye ahubwo nuko nziko police zo murwa zubahiriza amategeko, njye ndumuntu wize kandi ukurikiza amategeke, nkuko njya kuri toilette nka njyana amazi cyangwa nkanjyana igipapuro, ninkuko mvahano mfite impamvu zumvikana zinkura aha iwanjye. Umwicanyi : ugize nguki sha? Mufate ingegera muyitware. Leandre : muhave muhave, nshobora kuba nabagoye nkababwira mucyongereza cyangwa igifaransa mutacyumva reka mbabwire mukinya Rwanda, wenda mwacyumva, leandre ahita azana igitabo kirimo itegeko nshika , ingingo ya 22 iragira iti : Urugo rw’umuntu ntiruvogerwa. Ntihashobora gukorwa isakwa mu rugo cyangwa kurwinjiramo kubera impamvu zigenzura nyirarwo atabyemeye, keretse mu bihe no mu buryo biteganyijwe n’amategeko. Ibanga ry’amabaruwa n’iry’itumanaho ntirishobora kuzitirwa keretse mu bihe no mu buryo biteganywa n’amategeko. Ndizerako mwumva ikinyarwanda rero, munyereke icyemeza ko munkura aha, nanjye ndabakurikira, leandre ahita afata telephone ahamagara 112, Abicanyi babibonye umwe ahita arasa leandre isasu, ariko nti rya mufata neza, ryafashe mukaboko, ubundi bariruka, umwe yarirutse asimbutse agwa mucyobo cyari mo gicukurwa cya wc, abandi baracike, ambulance yahise ihagera, leandre anjyanwa kwa muganga ubundi icyo gisambo kimwe kiracakirwa, bagikubita mampingu. .. episode 24 EPISODE 24 Abicanyi babibonye umwe ahita arasa leandre isasu, ariko nti rya mufata neza, ryafashe mukaboko, ubundi bariruka, umwe yarirutse asimbutse agwa mucyobo cyari mo gicukurwa cya wc, abandi baracike, ambulance yahise ihagera, leandre anjyanwa kwa muganga ubundi icyo gisambo kimwe kiracakirwa, bagikubita mampingu. Isimbi inkuru yamugezeho ko leandre yarashwe, yahise yihutira kunjya kumureba kwamuganga agezeyo asanga ntabwo yakomeretse cyane, bikabije, ubundi amuba iruhande, atangira kugenda yoroherwa buhoro buhoro. Musaza wa teta inkuru yaje kumugeraho ko gahunda itagenze sawa, wamubwirako umujura umwe yafashwe, yumva bimuteye ubwoba ko araza kubatanga, yahise ahamagara bamwe bari kumwe nawe arababwirako abashaka byihutirwa. Musaza wa teta : murabonako gahunda yacu yapfuye, kandi umwe muri mwe yafashwe ashonora kudutanga, nshaka ko mukora uko bishoboka nawe agapfa kugirango ataza tuvuga. Umwicanyi : ariko boss, urumva koko nakwinjira muri police koko nkica umuntu? Musaza wa teta: ariko sha ntabwo unjya ureba ama film? Umuntu ariyoberanya neza neza, ugende wambaye imyenda ya police ubundi umwice , umurase ave munzira (musaza wa teta mumutima atekereza ko namara kumwica nawe arahita amwica) Umwicanyi : sawa boss ndabikora , ariko mfite ubwoba bwinshi cyane. Umuwicanyi yaje kwiyoberanya yambaye nka police ahita anjya aho uwo icyo gisambo gifungiwe, ahita akirasa kirapfa, nawe atarahava ahita afatwa, arafungwa. Aho kuri station ya police batangira kwibaza ibintu biri kuba aho nabo birabayobera. Umukuru wa station : ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yiyoberanya akambara imyenda ya police ashaka kwica imfungwa? Umupolice : nanjye byanyobeye ndumva arubwambere twakiriye dossiye nkiyi Umukuru wa police ; oya ntibyumvikana, mukore iperereza, tumenye ikihishe inyuma yibi bintu. Leandre yamaze iminsi ibiri mubitaro akivayo ahita apanga ukuntu yasura rwenya umugore we isimbi atabizi, rwenya apanga undi munsi, anjya kuri gereza aringinga ngo bazamumuhe nibura iminota 20 bavugane wenda yumveko rwenya yazamwumva. Leandre yagize amahirwe baramwemerera barabonana, rwenya yaje ubona arakaye byahatari afite n’umujinya mwinshi cyane, na leandre aho ari yumva bigoranye kugarura rwenya kumurongo. Rwenya : ariko sha ugarutse kunshinyagurira koko? Leandre: wampaye umwanya nkakubwira koko? Rwenya : oya , oya, wamugambanyi we, uransha inyuma , bigeze aha koko? Ese ubundi iyo ndaya yawe irihe? Leandre : tuza wumve, uwo wita indaya niwe mugore ugukunda cyane, kandi ntiyaguca inyuma narimwe ahorana agahinda kumutima, yibaza iherezo ryawe, niyo mpamvu nanjye umbona aha nje hano kugirango ndebeko wazava aha. Rwenya : oya genda urabeshya, reka amagambo, umugore ntabwo akinkunda na rimwe akunda wowe. Leandre: rwenya garura ubwenge kugihe wibuke ayamagambo :ndibuka ubwo twarangizaga tron-commun tugatsindira kunjya kwiga mu iseminari, warambwiye ngo : sha burya kuba umugabo biraharanirwa, impamvu twatsinze nuko twigaga, tukarara amajoro baduseka none twatsinze, ariko leandre ninshaka umugore nzamukunda tubane ibuzima bwanjye bwose, kandi nzaba umugabo udatezuka kuntego, kandi nawe uzambere imfurra, nimfa inderere, aho ntari uhambere, nanjye nzabikora nizereko ubyumvise neza. Rwenya ako kanya amarira ahita atemba mumaso, abwira leandre ati : ndabyibuka rwose, ariko mbwiza ukuri ntabwo wanshiye inyuma koko? Ko ariko teta yambwiye? Leandre : umva nkubwire, ntabwo nakora ikosa nkiryo pe, ariko ndemerako nigeze kurara mubitaro umugore wawe isimbi arimo, ariko icyabiteye ntawundi muntu n’umwe wari kumurwaza, yararwaye kandi arikumwe n’umwana wimfura yawe, nagombaga kubitaho, ariko teta we yabivuze kugirango bakomeze bakubabarize umutima na isimbi wawe bamuteshe agaciro. Rwenya : nukuri warakoze, utumye ngarura agatege pe, ese aho kukuboko wabaye iki ? Leandre : narashwe namabandi ubwo yazaga murugo yigize police, ariko nyekako ari musaza wa teta wayohereje ngo anyice biranga, ibi byose biri kumbaho kubera wowe. Rwenya: nukuri wankoreye byiza kandi nzakwitura. Ahubwo umva nkutume uzantumikire. Leandre : ugende ubwire isimbi munjyane murebe umusore witwa willy twakoranaga muri MTN, ubundi umubwire abahe amafaranga ibimbi maganarindwi yanjye, munjye gushaka n’umwavoka, ikindi kandi mumubwire arebe muri system, abantu bahamagaranye na musza wa teta, muri cyagihe banjyana kumfunga, ibi nibyo bimenyetso byatuma mva hano, ndabizi arabikora, uzagaruke urikumwe na isimbi, kandi umunsabire imbabazi kumagamba namututse mwita indaya. Leandre : sawa, kandi ndishimye cyane , ndizerako umunezero uzagaruka murugo iwawe. Rwenya : ubu ngaruye morale yahatari ndumva merewe neza, sawa bye bye , reka nsubire mugihome. mwana . Lenadre yaragiye afite akanyamuneza ahita ajya kureba isimbi amubwira ko avuye kureba rwenya Leandre : bite isimbi weee, mfite inkuru nshaka kukubwira Isimbi : waretse kunyicisha amatsiko Leandre : mvuye kureba rwenya umugabo wawe. Isimbi : egoko, kuki ugenda wenyine, wabitewe n’iki? Leandre: isimbi nabiguhishe, ariko ntundakarire, nashakaga ko rwenya mugarura kumurongo Isimbi : ngaho mbwira uko yongeye kuntuka ? sha nubwo yantuka ate uriya niwe buzima bwajye bwose. Leandre : ehhh, nukuri pe,namusobanuriye byose yishimye cyane pe, twiyunze mbese ameze neza ubu vuba aha ndabyizera neza ko azava muburoko. Isimbi : igo se koko? Nakongera nkabonana na Cheri koko ? nimubona nzahita musomagura(abivuga ari kurira) Leandre : ahubwo yambwiye ngo tunjye kureba willy bakoranaga, aduhe amafaranga amufitiye ubundi , aduhe namajwi musaza wawe yavuganye nabantu bakamugambanira, kuko nicyo kimenyecyo cyonyine cyatuma ava muburoko. hashize iminsi itatu mama wa rwenya yaricaye umutima uramukomanga , ese koko umwana wanjye naramwanze bigera naho nshakako apfa? Oya rwose nduwo kubabarirwa pe, ndumva ntarumubyeyi ukwiye kwitwara gurya. Ako kanya yahise afata urugendo yerekeza kwa isimbi mama rwenya : mwaramutse mukazana wanjye ? isimbi : egoko mukazana wawe? Mama rwenya : ndabizi ntiwanyumva ariko nje kwiyerekana imbere yawe ngo nkusabe imbabazi rwose mwana wanjye. Isimbi : oya , ahubwo have winyegere, genda ibyo mwankoreye ndabizi. Mama rwenya : mwana wanjye isimbi, wambabariye basi nkaterura kukuzukuru kanjye koko? Isimbi : oya, oya, ndabizi uzanywe no kundogera umwana, mbare gatatu wansohokeye murugo. Ako kanya mama wa rwenya agenda aba baye yiyumvira mumutima ngo (nukuri biragaragara ko uyu mwana w’umukobwa twamubabaje birenze urugero, ariko ndasaba Imana imbabazi). Umunsi wo kunjya gusura rwenya warageze, hari kuwagatandatu, leandre , isimbi bafata inzira baza gusura rwenya, rwenya agikubita amaso umugore we isimbi yaje yirukanka n’umugore aza yirukanka ubundi basimbukira mukirere barahoberana karahava dore amagambo rwenya yaganiye n’umugabo we amahobeye :…… episode 25 #nelson
Posted on: Sat, 26 Jul 2014 07:01:45 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015