FDLR umutwe w’iterabwoba UN ikwiye kurwanya – François de - TopicsExpress



          

FDLR umutwe w’iterabwoba UN ikwiye kurwanya – François de Donnea Hashize 13 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 10/07/2013 . Yashyizwe ku rubuga na CHIEF EDITOR · Ibitekerezo 3 inShare François-Xavier de Donnea ukuriye komisiyo y’ububanyi n’amahanga mu Inteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi nyuma y’aho komisiyo ayoboye isuriye u Rwanda yatangaje ko FDLR iri mu mashyamba ya Congo ari umutwe w’iterabwoba ukwiye kurwanywa ndetse kandi ngo uwo mutwe ntukwiye kuba wagirana imishyikirano n’u Rwanda. Francois Xavier de Donnea Xavier de Donnea w’imyaka 72, yabivuze kuri uyu wa 09 Nyakanga mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yaho abo badepite basuye i Mutobo bakaganira n’abitandukanyije n’umutwe wa FDLR bagatahuka mu Rwanda. Uyu mugabo wigeze kuba umuyobozi w’umujyi wa Bruxelles aratunga agatoki FDLR ko ari umutwe ukora ibikorwa bibi muri Kongo birimo guhungabanya umutekano, gufata ku ngufu ndetse no gusahura ibya rubanda. Avuga ko ibyo ngo bikwiye gutuma Umuryango w’Abibumbye(UN) ufite ingabo nyinshi muri Congo ugiramo uruhare mu kwambura intwaro uwo mutwe. Xavier de Donnea yagize ati “ Abayobora uyu mutwe wa FDLR nibo bari ku isonga mu gukoresha abandi bawurimo ibikorwa bibi. Ibi bikwiye guhagarikwa kuko uriya mutwe ari umutwe mbona ko ari uw’iterabwoba.” Sen Bizimana na Hon De Donnea mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 09 Nyakanga Itsinda ry’abadepite ryari rimaze iminsi ine mu Rwanda aho ryahageze kuwa gatandatu tariki ya 06 Nyakanga aho basuye ibice bitandukanye by’u Rwanda. Senateri BIZIMANA Jean Damascene ukuriye komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano ari nayo yatumiye abo badepite bane bo mu Ububiligi avuga ko urwo ruzunduko rwari rugamije gukomeza ubutwererane n’ubufatanye hagati y’inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda niy’Ububiligi ndetse no kuganira kubibazo ku bibazo by’umutekano mu karere kugirango abo badepite bagire isura nyayo y’ibibazo byo mu karere bityo hakabaho n’ubufatanye mugushaka ibisubizo. Sen BIZIMANA avuga ko nyuma y’uru ruzinduko komisiyo ayoboye nayo izategura kujya kubishyura.
Posted on: Wed, 10 Jul 2013 22:54:56 +0000

Trending Topics



s="sttext" style="margin-left:0px; min-height:30px;"> Standard of Excellence Jazz Ensemble Method Book/CD -
In light of the Russian aggression and signing the European Union
Epic Ive always wanted to talk to my watch and be my personal

Recently Viewed Topics




© 2015