IBISOBANURO BYAMAZINA YAWE: Fiona ni izina ry’abakobwa - TopicsExpress



          

IBISOBANURO BYAMAZINA YAWE: Fiona ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igicelte rikaba risobanura “Umukobwa w’uruhu rukeye”. Ba Fiona bakunze kurangwa n’ubumuntu, bagira inzozi nyinshi, bazi gufata ibyemezo, babasha kugaragaza ibyo batekereza ku buryo bworoshye kandi nta kavuyo bagira. Ghislaine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Utuje”.Ba Gislaaine bakunze kurangwa no gukora cyane kurusha kuvuga, babasha gutanga amakuru uko bikwiye, bagira umutima woroshye, bagira ibikorwa byinshi kandi bakunze kugaragaza amarangamutima yabo. Christine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “Mesiya”. Ba Christine bakunze kuba abanyamahoro, bakunda gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, bazi gufata ibyemezo kandi baririnda cyane Serge ni izina ry’abahubgu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Gufasha abandi/ kubagirira akamaro”. Ba Serge bakunze kurangwa no gutekereza cyane, ntiabakunze kwivanga mu buzima bw’abandi, babanza gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora, bazi gufata ibyemezo kandi bakunda ibintu by’umwimerere Emile ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Emile barangwa no kugaragaza ibakwe cyane mu bikorwa byabo bya buri munsi, bibyo batangiye byose barabisoza, bagira uburyo bwabo bwihaiye bwo gukora, babasha kuba abayobozi kandi iyo bafite icyo biyemeje baba bumva ntacyababuza kukigerah uko cyaba kimeze kose. Eddy ni izina ry’abahungu rikaba rikunze gukoreshwa nk’impine y’amazina yose atangizwa na Ed. Ba Eddy barangwa no gutekereza cyane kubyo babona, babasha kumenya ukuri ku buryo bworoshye, ntibahemuka, bamenyera vuba kandi babasha kuvuga no gusobanura neza ibyo babonye cyangwa bumvise kubyuryo ubumva asa n’uwari uhibereye. Aaron: Ni izina ry’abahungu rikomoka mu rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “umwuka/Roho.” Abantu bafite iri zina ni abantu bakunze gukura vuba cyane. Barihambira cyane mubyo bakora, bagira umwete wo gushaka kumenya no kwerekana ukuri. Bazi gufata ibyemezo, icyo biyemeje bashirwa ari uko bakigezeho kandi ni abantu bo kwizerwa. Kevin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rwo muri Irlande rikaba risobanuye “Umuhungu w’igikundiro. Ba Kevin barangwa no kwigenga, bamenya ibintu byinshi, bafata umwanya wo gutekereza kubyo babona, bakunze kuba abahanga n’abanyabwenge. Dorine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Impano y’Imana”. Ba Dorine barangwa no kubana neza n’abandi, babasha gutegera amatwi abaje babagana, bariyubaha, babasha kuvugira abandi kandi bagira ubushake. Nasri ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Icyarabu rikaba risobanura “Uburinzi n’insinzi”. Ba Nasri bakunze kurangwa no Kwigenga, gufata imyanzuro, kumenya ibintu byinshi, bakunze kuba abahanga kandi bafata umwanya uhagije wo gutekereza ku byo babona. Arsene ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “igitsina gabo(masculine)”. Ba Arsene ni abantu bakunze gukura vuba cyane, barangwa n’umutima ukunda ibyo bakora, ni abanyembaraga, bazi gufata ibyemezo, bagira umutima wo gushaka kumenya kandi ibyo bakora byose babikorana ubushishozi n’ubuhanga bwinshi. Esperance ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikilatini rikaba risobanura “kwizera”. Ba Esperance bakunze kurangwa no gukora ibyo bifuza bumva ko ntacyabakoma mu nkokora, bazi gufata ibyemezo, bakunze kuvumbura, bakoresha ingufu nyinshi kandi bagira umurima woroshye.
Posted on: Tue, 12 Nov 2013 11:40:05 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015