INKURU YURUKUNDO RUZIRA AMAKEMWA: Hari saa tatu zirengaho - TopicsExpress



          

INKURU YURUKUNDO RUZIRA AMAKEMWA: Hari saa tatu zirengaho iminota nka mirongo itatu, ubwo nari mvuye mu kiriziya aho nari narabutswe umukobwa avuye guhazwa nkumva ndamukunze. Nashatse uburyo namubona ngo muvugishe ndabiheba. Misa irangiye naramucunze aho ahagaze n’abandi bakobwa ngo njye kumusuhuza, narabikoze ariko ntacyo byatanze. Nabonye batanyitayeho numva ndamwaye. Mugenzi wanjye twari kumwe yankojeje gutaha mubwira nabi, nyamara twari twazanye mu misa tubana no muri chambre, njye nari nibereye mu yindi si. Kera kabaye wa mukobwa yaje gusezera bagenzi be, ubwo nahise mukurikira bwangu mugenda inyuma tugeze aho abantu batatureba nitesha umuswaro, ndamusifura mubaza niba ariwe uwutaye kandi wari uwanjye. Yahise ampakanira, mba mbonye intandaro n’intangiriro yo kumuvugisha. Ikiganiro kimaze kugera aho kiryoshye yahise agera iwabo, ansezeraho ndangije agahinda nkatura igiti cy’umunyinya cyari hafi aho nsaba iyo nasenze mu kiriziya ngo izamwegurire umutima wanjye. Nageze mu rugo intego ari imwe, nta yindi yari iyo guhita mwandikira nkamwishyirira ibaruwa nkanamusura nkaboneraho no kumusaba numero ye ya Telefone. Nari kuyimubaza tukivugana ariko nanze guhubuka kuko numvaga rwose nyotewe n’urukundo igihe kirekire. Ni mugihe kandi nari ndangije amashuri yanjye ya Kaminuza nshaka umwari uzasiba inkovu nari maze iminsi ntewe n’umukobwa twari twarakundanye kuva twiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, nyuma akaza kurambirwa akishakira undi musore ufite gahunda yihuta. Nari naramubwiye ko ntazamushaka nkiri ku ntebe y’ishuri. We ntiyari yaragize amahirwe yo gukomeza kaminuza. Naje kwandika ibaruwa y’amagambo make musaba kumbera umutoni w’umutima wanjye, kandi numvaga mfite icyizere. Akimara gusoma urwandiko namwihereye ubwange ntacyo yansubije, yanyatse telefone nari mfite aribipa arangije ambaza icyo nkora mu buzima busanzwe, ndamubwira. Nkigera mu rugo yahise anyandikira message igira iti :Humura rwose nzakubera umutoni uko ubyifuza.Nguko uko natangiye urugendo rwo gukunda; twahereye ubwo turakundana kugeza n’uyu munsi aho duteganya kubana mu minsi iri imbere. Tumaranye imyaka igera muri itatu, ariko icyanshimishije kurusha ibindi byose ni uko rimwe yantumiye iwabo ngirango ni ibisanzwe ngasanga yicaranye n’ababyeyi be muri salon, arangije arababwira ati :Uyu musore niwe nshuti yanjye. Uwo munsi nibwo namenye ko ari imfura y’amavuko iwabo nubwo yari asanzwe ari imfura y’imfuruka z’umutima wanjye. Numvise antanze ibyiza kuba yarantanze kunyereka ababyeyi.Mama nanjye yakundaga kunyishyuza ambaza niba ngira inshuti maze mubwira ko umukobwa nzamwereka ariwe uzanamubera umukazana. Hari ku munsi wa Saint Valentin, mukorera surprise atazapfa yibagiwe. Namuterefonnye mu gitondo ndi mu rugo aho mvuka mubwira ko inzoka yandumye bagiye kunjyana kwa muganga. Uwo munsi twari dufitanye gahunda yo gusohokera ku mbuto z’amahoro. Mu rugo ntiyari ahazi ariko nari naramurangiye kandi hafi aho nta muntu utari uzi mu rugo bitewe n’akazi nakoraga. Ibyo nabikoze ngirango nanjye mwereke Mama wanyibarutse. Mu masaha abiri yari angezeho maze asanga twamwiteguye ye!!! Nguko uko yamenyekanye mu muryango. Inzira y’urukundo nanyuzemo yambereye umunezero, kuba natuye nkavuga ibinezaneza nterwa n’umukunzi wanjye kuri njye birasa nko kujya mu kwezi. Uwabereka iyo twibukiranya uko twamenyanye, uwabereka impano duhana. Ndashimira Imana yamunyeretse, ndayisaba nkomeje ngo izaherekeze urukundo rwacu kandi igihe cyose nzajye mubera umunyu nawe ambere urumuri ruzajya rumurikira igihe cyose. Njya ntekereza ku munsi nzamwambikiraho impeta muri ya kiliziya namubonyemo avuye guhazwa. Kugeza ubu kubwurukundo dufitanye, twembi twahanye inka tuzacyura twageze mu rwacu. Iyo umuntu atarajya mu rukundo ntamenya uburyohe bwarwo, kandi nta kirusha gukundwa nuwo ukunda kuryoha. Iyaba buri wese yirukaga ku muntu umukunda aho kwikurura ku batamwitayeho, twese twakwibera muri paradizo yurukundo.
Posted on: Sun, 21 Dec 2014 08:55:40 +0000

Trending Topics



ss="sttext" style="margin-left:0px; min-height:30px;"> Ladkiyo ke piche bhagne wale pakdo ye Neha
Linda, perfeita, dominou meu coração Você é a fonte da minha

Recently Viewed Topics




© 2015