Iri ni ijambo Col Mouammar Khadaffi yavuze tariki 21 Gashyanatre - TopicsExpress



          

Iri ni ijambo Col Mouammar Khadaffi yavuze tariki 21 Gashyanatre imbere y’imbaga, niryo rifatwa nk’irya nyuma mbere y’uko yicwa, yarivuze mu gihe yari amerewe nabi n’ibitero bya NATO: Mu izina rya Allah…. Umunyambabazi, ushoborabyose.. Mu myaka 40 cyangwa irenga sinibuka neza, nakoze ibyo nshoboye byose ngo abantu mbahe amazu, ibitaro, amashuri, kandi igihe bari bashonje nabahaye ibyo kurya. Ndetse na Benghazi yari ubutayu nyigira urwuri. Narahagaze mpangana na wa mushumba (cowboy) Ronald Reagan, igihe yanyiciraga umwana w’umukobwa w’impfubyi nareraga, ashaka kunyica, ariko yica umwana warenganaga. Nafashije abavandimwe ba Africa mu gutanga amafaranga muri African Union. Nakoze ibishoboka ngo abantu babone demokarasi ya nyayo, aho komite z’abaturage arizo zayoboraga Libya. Ariko ibi ngo ntibyari bihagije, niko bamwe bambwiye, yemwe bamwe bafite amazu y’ibyumba icumi, amasuti (suits) mashya, n’ibindi bikenerwa byose. Gusa ariko ntibahaze, bashakaga ibirenzeho. Babwiye abanyamerika n’abandi bashyitsi ko bashaka «Demokarasi» n’ « Ubwigenge » batazi ko ari iyo kwicana gusa, aho ibihugu binini bimira uduto, ariko bakirirwa babiririmba. Ntibarebe ko muri Amerika nta buvuzi bw’ubuntu, nta bitaro bitishyuza, nta mazu y’ubuntu, nta burezi bw’ubuntu, nta byo kurya by’ubuntu cyereka iyo batonze umurongo babisabiriza. Ibyo nakoze byose ntibyahagije bamwe, ariko abandi bari bazi ko ndi umuhungu wa Gamal Abdel Nasser (yayoboye Misiri, afatwa nk’umuntu ukomeye mu barabu) umuyobozi w’ukuri wenyine mu barabu n’abasilamu twagize nyuma ya Salah-al- Deen, wasabye ko hacukurwa Canal ya Suez ku baturage be, nk’uko nanjye nabisabiye Libya, nageragezaga gutera ikirenge mu cye ngo abaturage banjye ntibategekwe n’amahanga, ntibibwe n’ibisambo byashakaga utwacu. Uyu munsi, nugarijwe n’ibitero by’ingabo zikomeye mu mateka y’isi, umwana wanjye w’umunyAfrica Obama, arashaka kunyica ngo yambure ubwigenge igihugu cyacu, ngo atwambure amazu atishyurwa, ubuvuzi bw’ubuntu, uburezi nta kiguzi n’ibyo kurya by’ubuntu, ngo abisimbuze uburyo bw’Amerika ibayeho mu busambo bwitwa « Capitalism », ariko twe tuzi icyo ivuga, ivuga ko abanyamafaranga (corporations) batwara ibihugu, batwara isi, abaturage bagahangayika. None rero, nta bundi buryo mfite, nzahagarara, niba Allah abishaka, nzapfa ariko ndi munzira ye, inzira yatumye igihugu cyacu gitooha, gifite amafunguro n’ubuzima, inzira yatumye tunafasha abavandimwe b’abanyafrica n’abarabu. Sinshaka gupfa, ariko niba bikenewe ngo ndengere abantu banjye, ibihumbi byose by’abana b’igihugu cyanjye, bizabe nzapfe. Reka iri sezerano ryanjye ribe ijwi ku isi yose, ko mpagurutse imbere y’ibitero bya NATO, ko mpagurukiye ubugome, ko mpagurukiye ubugambanyi, ko mpagurukiye Uburengerazuba no gushaka ubuhake kwabo, kandi mpagurukanye n’abavandimwe b’abanyafrica, n’abarabu b’abasilamu b’ukuri ngo tube abatwara urumuri. Igihe abandi bubakaga amazu y’ibitangaza njye nabaga mu nzu isanzwe ndetse no mu ihema, sinzibagirwa ubwana bwanjye muri Sirte, sinasesaguye umutungo w’igihugu cyanjye, kandi nka Salah-al- Deen, umuyobozi w’umusilamu w’intanarugero, nafashe bike bimpagije… Iburengerazuba, bamwe banyise « umusazi » abandi « igicucu » ariko bazi ukuri n’ubwo bakomeza kubeshya, bazi neza ko Libya yigenga, itari mu nzaara zabo, ko inzira yanjye ari iy’ukuri ku bantu banjye, ko kandi nzarwana kugeza nshizemo umwuka ngo Libya igume yigenge. Allah ushoborabyose adufashe tugume kuba abizerwa kandi bigenga.
Posted on: Sun, 03 Aug 2014 05:14:15 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015