Jay Polly yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma ku nshuro yaryo - TopicsExpress



          

Jay Polly yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma ku nshuro yaryo ya 4 Umuraperi Tuyishime Joshua uzwi cyane ku izina ryubuhanzi nka Jay Polly niwe wegukanye irushanwa rukumbi rya muzika riba mu Rwanda Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro yaryo ya 4. Akayabo ka Miliyoni 24 z’amanyarwanda niko Jay Polly yahembwe nk’umuhanzi ukunzwe kandi uzi kuririmba kurusha abandi mu Rwanda nk’uko uruganda rwenga ibinyobwa, Bralirwa rutegura iri rushanwa rwari rwabitangaje. Kuva muri Werurwe uyu mwaka, Jay Polly yari ahanganye na bagenzi be 9 bose bari muri ri rushanwa. Bakoze ibitaramo bazenguruka Igihugu cyose baza no kugera aho baririmba bahabwa amanota n’akanama nkemurampaka kagizwe na Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa ari we mukuru wako. Jay Polly mu cyiciro cya nyuma yari ahanganye na Bruce Melodie wabaye uwa 3 ahembwa miliyoni 7 n’itsinda rya Dream Boys ryabaye irya 2 rihembwamiliyoni 7,5 z’Amanyarwanda. Kuri ibi bihembo, hiyongereyeho ibyuma bya muzika kuri buri wese. Hari abandi bahanzi 7 nabo mu cyiciro cya nyuma bahataniraga kuva ku mwanya wa 4 kugeza ku wa nyuma. Uwa Kane yabaye Christopher ahembwa miliyini 3,5 Uwa Gatanu aba Active yahembwe miliyioni 3 Uwa Gatandatu yabaye Amag The Black ahembwa miliyoni 2,5 Uwa Karindwi yabaye Jules Sentore ahembwa miliyoni 2 Uwa Munani yabaye Senderi International Hit ahembwa miliyoni 1,5 Uwa Cyenda yabaye Young Grace ahembwa Miliyoni 1 Uwa Cumi aba Teta Diana ahembwa ibihumbi 500. Iri rushanwa rimaze imyaka ine ribera mu Rwanda ryatangiye mu 2011, icyo gihe ryegukanwa na Tom Close, mu 2012 ryegukanwa na King James naho mu 2013 ryegukanwa n’umuraperi Riderman. Jay Polly yari inshuro ya 3 yitabira iri rushanwa. Mu 2011 yavuyemo abafana be bari aho ibirori byabereye batahana akangononwa, muri 2012 ahigikwa kuri final na King James. Mu 2013 bwo ntiyabashije kuza mu bahanzi bitabiriye iri rushanwa.
Posted on: Sun, 31 Aug 2014 01:05:41 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015