Kuganira ku moko si ukuyagarura mu Rwanda -Gen James - TopicsExpress



          

Kuganira ku moko si ukuyagarura mu Rwanda -Gen James Kabarebe Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe yashimangiye ko kuganira ku bwoko Abahutu n’Abatutsi mu Rwanda atari ugushaka kugarura amoko mu Rwanda, kuko yapfuye cyera. Gen. James Kabarebe yatangaje ibi mu kiganiro “urugamba rwatumye twigenga” yagejeje ku banyamakuru b’Abanyarwanda n’abahanzi kuri uyu wa Gatandatu, ibiganiro birimo kubera i Gashora, mu karere ka Bugesera, mu ntara y’Iburasirazuba. Muri iki kiganiro Gen. James Kabarebe yavuze ko gusaba imbabazi cyangwa kutazisaba atari cyo kibazo, ahubwo ikibazo ari amateka y’u Rwanda. Ati “Ibyo twakora byose ntabwo tuzahanagura Jenoside mu mateka y’u Rwanda, imikorere, imiyoborere, imigenzereze y’Abanyarwanda hazajya hazamo Jenoside. Ntabwo Abanyarwanda bazigera birengagiza Jenoside yakorewe Abatutsi, nta kintu twakora icyo ari cyo cyose tutazirikana Jenoside yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni. » igihe/politiki/amakuru/article/kuganira-ku-moko-si-ukuyagarura-mu
Posted on: Sun, 28 Jul 2013 05:30:21 +0000

Recently Viewed Topics




© 2015