MURI IZI NAMA, HITAMO ITANGIJWE NINYUGUTI ITANGIRA IZINA RYAWE - TopicsExpress



          

MURI IZI NAMA, HITAMO ITANGIJWE NINYUGUTI ITANGIRA IZINA RYAWE IZAKUGIRIRA AKAMARO: A- Atura werure ko wiyemeje kugera kure kandi icyo uvuze ugihagarareho uharanire kukigeraho byanze bikunze. B- Banza Imana mu bikorwa n’imigambi yawe yose kandi uzirikane ko ariyo mugenga w’ibiri mu isi byose C- Ca bugufi we kwishyira hejuru kuko ushaka kubahwa atigira intakoreka ahubwo aratuza akumvikana n’abandi kandi nawe akabubaha nibyo bimuhesha kubahwa nyabyo D- Dohora we kujya ubura na rimwe kubabarira abakubanira nabi kuko kutabitura inabi ahubwo ukabereka ineza nibyo bizabafasha kubona urugero nyarwo rwo gukurikiza kandi nawe kudohora bizakuzanira imigisha. E- Emera kuba uwo uriwe, we guterwa ipfunwe no kugaragara uko uri kandi we gushaka kwigaragaza mu bandi uko utari kuko kwiyahira uko uri no kugira ishema ry’uwo uri we, nibyo bizagufasha gutera imbere F- Fata umwanzuro ku giti cyawe, nunagisha inama ujye wumva inama za benshi ariko ntuzagire uwo wemerera kugufatira umwanzuro. G- Garagaza ikikurimo we kwiyorobeka kuko nibwo uzabasha gukosorwa no kunganirwa. Aha urugero natanga ; niba ushaka kwiga kuvuga ururimi runaka, tangira uvuga gake uzi, tangira ugerageze kandi we guhisha imyumvire n’ibitekerezo bikurimo nibyo bizagufasha kungurwa inama n’ibitekerezo bizakugirira akamaro H- Hitamo neza igikwiye. Menya amahitamo ugomba kwerekezamo ubuzima bwawe, burya ubuzima buzaba bwiza butangirana n’amahitamo aboneye. Hitamo inshuti nziza atari zimwe zigushora mu mafuti, hitamo igihe cyiza cyo gukora buri kintu, hitamo imibereho n’imibanire n’abandi bikwiye kukuranga, nuhitamo nabi bizaba bibi ariko nuhitamo neza uzajya uhora wishimira uko ubayeho. Nuhara n’ikibazo jya uhitamo inzira nziza ukwiye kugikemuramo, uhitemo gusenga aho guhitamo kwiyahura, uhitemo gukora cyane ukimara ubukene aho guhitamo kwiba,… I- Iga kubaho neza mu rwego rwawe, ugerageze guha ubuzima bwawe injyana nziza yuzuye uburyohe, wige guha umubiri wawe ibyagira akamaro kandi uwurinde ibyawangiza nk’itabi, ibiyobyabwenge, amayoga akaze n’ibindi biwangiza aho kuwubaka. J- Jugunya amatiku n’amacakubiri mu rwobo rwa kure, ushishikazwe no kubana neza n’abandi kuko inzangano, amashyari n’amatiku ntago byatuma ubasha gutera imbere kuko ni ubumara bumunga nyirabwo agapfa ahagaze kandi abo abigiriye ntacyo baba ahubwo Imana irabarwanirira ikabahundagazaho imigisha. K- Kora kandi ukorane ubushake n’umuhate, wiyuhe akuya ushake ubuzima n’imibereho by’ahazaza hawe hakiri kare kandi uzirikane ko imirimo y’amaboko yawe ariyo izakugira intwari cyangwa waba umunebwe ukazaba ikigwari ahazaza hawe ukaba urahangije. M- Maramaza gukora ibyiza kandi ubihozeho ubwenge n’ibitekerezo, kuba inyangamugayo no kwitwara neza muri rubanda nibyo bizakugira umugabo, ukagirirwa icyizere mu byo ukora byose kandi ukaba intangarugero mu bakuzi , abo mukorana n’abo mubana ari nako bagusabira umugisha. N- Nezezwa n’ibyiza ndetse n’iterambere ry’abandi, we kubabazwa n’uko abandi bagize icyiza bageraho kabone n’iyo baba atari inshuti zawe, vuba cyangwa cyera wazabakenera cyangwa ukabagiriraho umugisha mu buryo butangaje. O- Ongera umubare w’inshuti aho ujya hose, wumve ko kugira inshuti nyinshi ari ukwibikaho ubutunzi bw’igiciro cyinshi kandi uharanire ko buri wese yakubera inshuti nta kabuza uzabigiriramo umugisha. P- Panga gahunda z’ahazaza hawe, wihe intego z’icyo wifuza kugeraho ndetse n’uburyo ugomba kukigeraho, ugire ubuzima bufite intego n’icyerekezo. R- Reka gukururukana cyane n’ibigare by’urungano, wite ku bakungura inama n’ubumenyi ariko wirinde cyane abagutesha igihe n’abagushora mu nzira n’ingeso mbi zitaboneye. S- Sigasira impano zawe zose uko zakabaye uzibyaze umusaruro, niba ufite impano (talent) n’iyo yaba nto uyihe igihe n’umwanya uhagije wo kuyagura no kuyiteza imbere kuko hari byinshi yakugezaho kandi burya nta muntu ubura impano n’iyo yaba nto ariko iba ari igeno wagenewe na Rugira. T- Tekereza iteka mbere yo gushyira mu bikorwa, ubanze utuze ushyire ubwenge ku gihe ukore ibyo wabanje gutekerezaho neza uzaba wirinze kuzicuza no kuzagwa mu ruzi urwita ikiziba. U- Umvira kandi wubahe abakuyobora, ube intangarugero kandi ugaragaze ubupfura n’uburere imbere y’abakuruta, mu rungano ndetse uhe n’urugero rwiza abo uruta. V- Vugisha ukuri kandi ukuvuge witaye kuri bake gushobora gukiza kuruta benshi bashobora guterwa ikimwaro nako. W- Wikwita na rimwe ku bakugirira ishyari n’abaguca intege ahubwo bigutere imbaraga n’umurava byo gukora cyane, ureke abavuga n’abaguca intege bazagera aho baruhe. Y- Yungurura ibyo uvuga ubanze urebe niba bikwiye kandi uzirikane ko amagambo meza ari ifunguro rivura inzara n’inyota ku mitima ishavuye, ariko kandi ijambo ribi naryo rikaba ubumara buhumanya imitima ya benshi. Z- Zirikana aho wavuye, abo mwabanye mu bibazo no mu buzima bukomeye, uzirikane uwakugiriye neza wese kandi we kwirengagiza abameze nk’uko nawe wahoze. KORA SHARE USANGIZA NABANDI BATIRANYEMO INAMA ZABAFASHA MU BUZIMA BWABO
Posted on: Thu, 02 Oct 2014 13:09:41 +0000

Recently Viewed Topics




© 2015