MUSENYERI RUCYAHANA YASABYE KO BBC YAJYANWA MU NKIKO KU GUPFOBYA - TopicsExpress



          

MUSENYERI RUCYAHANA YASABYE KO BBC YAJYANWA MU NKIKO KU GUPFOBYA JENOSIDE Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana, yashinje BBC guhakana no gopfobya ku bwende Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda’s Untold Story”, asaba ko hakwitabazwa inkiko. Ibi Musenyeri Rucyahana yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yatangaga ubuhamya mu izina rya Komisiyo ayoboye imbere y’abagize Komisiyo yashyiriwe gusesengura niba filimi mbarankuru ya BBC yiswe “Rwanda’s Untold Story” idahakana ikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Musenyeri Rucyahana yashimangiye ko kiriya gitangazamakuru cy’Abongereza cyabaye umuyoboro n’ijwi ry’abantu bazwiho gupfobya no guhakana jenoside. Kuri Musenyeri Rucyahana, ibi BBC yabikoze yirengagije ukuri gufatika kwashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi mpuzamahanga n’imiryango mpuzamahanga harimo n’Umuryango w’Abibubye wo wemeje ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yibasiye Abatutsi n’abandi batavugaga rumwe na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside mu 1994. igihe/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-rucyahana-yasabye-ko-bbc
Posted on: Wed, 03 Dec 2014 21:27:38 +0000

Trending Topics



g

Recently Viewed Topics




© 2015