Mu irushanwa rya Tusker haravugwamo ivangura no gutonesha Bamwe - TopicsExpress



          

Mu irushanwa rya Tusker haravugwamo ivangura no gutonesha Bamwe mu bakurikiranira hafi irushanwa rya Tusker Project Fame risanzwe ribera muri Kenya bararinenga bavuga ko abaritegura baba bakoresha ikimenyane, kuvangura abahatana no gutonesha bamwe abandi bakabihomberamo. Nyuma y’uko umuhanzikazi Angel wo muri Tanzania yasezerewe mu mpera z’icyumweru gishize, abanya Tanzaniya baranenga cyane uburyo iri rushanwa riteguye by’umwihariko bakaba bemeza ko abaritegura n’abagize akanama nkemurampaka bakavuga ko abahanzi baba bahatanira iri rushanwa bo mu bihugu bitandukanye badafatwa kimwe mu guhabwa amanota. Abagize akanama nkemurampaka bo bemeza ko bakoresha ukuri nta vangura iryo ari ryo ryose Bamwe mu banenze iri rushanwa binyuze ku rubuga rwa twitter bavuze ko hari abahanzi basezererwa bazira ibihugu baturukamo cyangwa bagafatwa nabi mu irushanwa kugira ngo bibananire bityo mu kurushanwa bagakaririmba nabi cyangwa bakaririmbana ubwoba ari naho bituruka ko bamwe batsindwa batazize ubuswa ahubwo bakazira gufatwa nabi. Nk’uko urubuga rwa tusker rubtangaza, ikibazo cyakomeye ubwo mu cyumweru gishize umuhanzi Nyambura yemerewe gukomeza Angel wo muri Tanzania arasezererwa nyamara uwasezerewe ari we wari umuhanga, ibi byatumye bamwe mu banya-Tanzaniya bababazwa n’umwanzuro w’abagize akanama nkemurampaka muri TPF6. N’ubwo hari abaturage batangiye kunenga imitangirwe y’amanota muri iri rushanwa, abagize akanama nkemurampaka nabo bafite ikibazo kuko bari kwibaza igihe bazabasha kwifatira icyemezo kuburyo abantu bose mu buhugu bihagarariwe muri iri rushanwa bazanyurwa. Ubuyobozi butegura iri rushanwa bwibukije abantu bose barinenga ko miliyoni 5 z’amashiringi ya Kenya zihabwa umuhanzi wabaye uwa mbere gusa abandi bagata. N’ubwo abanya-Tanzaniya banenze iri rushanwa barishinja ko rivangura ndetse rifata nabi bamwe mu baryitabira andi bagasezererwa bafite impano kandi bazira ubusa, Angela wari uhagarariye Tanzaniya mu cyumweru gishize akaza gusezererwa we yemeza ko nta vangura ryamukorewe cyangwa ngo bamufate nabi kurusha abandi. Angela ati, “Sinshobora kuvuga ko abanyatanzaniya baturenganyije. Abanyakenya baraturusha bari hejuru cyane, barakora cyane kandi bafite ingufu kandi ayo mahirwe abanyatanzaniya ntayo dufite. Ntabwo dufite abafana muri ririya rushanwa nk’uko abanyakenya babafite, bo bari iwabo kandi abafana ni benshi. Ndahamya ko kuba narasezerewe nta kindi bashingiyeho, ubwo babonye nyine ntabikwiriye.” Yakomeje asobanura ko hari igihe umuhanzi umwe acika integer mu irushanwa maze abandi bahanzi bagenzi be bakamufasha bamutora kugira ngo ataza gusezererwa. Ati, “Ntabwo abanya Tanzania baturenganya nk’uko bivugwa kuko njyewe ntabwo nigeze mbibona na rimwe. Ubwo nari mu irushanwa(muri academy) uburyo badufata nabonye ari bumwe nta muntu wigeze arutishwa abandi” N’ubwo uyu muhanzikazi yavuze ibi, bamwe muri bagenzi be bakomeje kugaragaza ko yabitangaje mu rwego rw kwanga kwiteranya n’abategura iri rushanwa dore ko bamwe bashimangira ko aka karengane no kuvangura bibaho koko. Twabibutsa ko ku munsi w’ejo kuwa gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2013 iri rushanwa rizakomeza. Kuri ubu mu bahanzi bane bashyizwe muri probation(bashobora gusezererwamo abazitwara nabi), umuhanzi Patrick Nyamitali uhagarariye u Rwanda akaba n’umwe mu bahabwaga amahirwe ni umwe mu bashobora kuzasezererwa naramuka atitwaye nk’uko abagize akanama nkemurampaka bazaba babishaka. Patrick Nyamitali na mugenzi we Phionah, nibo bahanzi bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa riri kubra ku nshuro ya 6 muri Kenya.
Posted on: Sat, 09 Nov 2013 05:15:41 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015