Mukobwa, nushaka kwinjira mu rukundo uzirinde abasore bamaze - TopicsExpress



          

Mukobwa, nushaka kwinjira mu rukundo uzirinde abasore bamaze gutya Usanga iyo umukobwa akiri muto akundana n’abasore benshi batandukanye ari na ko agenda arebamo uwo bahuza kugira ngo azamubere umugabo na we amubere mutima w’urugo. Urubuga sheknows ruvuga ko ngo iyo hatabayeho gushishoza bihagije, hariho igihe uhura n’umusore nyuma ukazasanga waramwibeshyeho nyamara mbere waramubonaga nk’uzakubera umugabo muzasangira ubuzima bw’urukundo mu munezero. Bene aba basore rero ngo batazagufata neza igihe mwageze mu rugo, ngo ushobora no kubamenya kare ukaba wakwirinda kubemerera ko murushinga kugira ngo ubuzima bwawe butazakubihira. Abo basore rero ni aba bakurikira: 1. Umusore uhorana amaganya y’ubukene Akenshi usanga bene uyu musore aba ari umunyabugugu, atajya agendana ikofi irimo amafaranga igihe azi ko muri bube kumwe. Usanga igihe mujyanye nko muri Restaurant kugura akantu runaka agusaba buri gihe ko ari wowe wishyura. Ibi biba byerekana ko nta kintu uzajya ukenera ngo akiguhe mu buryo bworoshye kuko aba arangwa n’ubugugu. 2. Umusore utagira imishinga, uhora arangwa n’ubunebwe Buri gihe usanga uyu musore nta kintu kizima ajya apanga, ntareba ku buzima bw’ejo hazaza. Bene uyu igihe umuvumbuye hakiri kare ni ukumwirinda kuko no kugutunga bishobora kuzamugora ahubwo ushobora gushiduka wisanga warabaye nka mama we ari wowe umumenyera buri kimwe cyose igihe muramutse mushakanye. 3. Umusore uhora ahuze Burya ngo abasore bahora bahugiye mu kazi, bahorana inyota y’amafaranga batajya baruhuka na rimwe na bo ngo si beza kuko bahugira muri ibyo, ugasanga barabyuka bagenda bakagaruka ijoro riguye ntube wamubona ngo munasohokane, mufate akanya ko kwishimira ubuzima mubayemo, ahubwo buri gihe ugasanga ahora ahangayikiye amafaranga, uyu ngo si mwiza kuko akubihiriza ubuzima kabone n’ubwo yaba akora akakuzanira amafaranga menshi ku buryo icyo ukenera ukibona ariko ngo umunezero wo mu buzima bw’urukundo uba waciye ukubiri na wo. 4. Umusore wifata nk’abana, uhorana ibitekerezo bya cyana Hari abasore usanga bagifite ibitekerezo nk’iby’abana, agahora ashaka kwihorera mu bimushimisha gusa, nko mwirirwa museka, yishakira ubuzima bworoshye, atinya guhangana n’ibibazo kandi akihunza inshingano, bene nk’uyu jya uhita umugendera kure kuko n’iyo abaye umugabo ntashobora guhangana n’ibibazo by’ingutu mushobora guhura na byo mu rugo, ubwo buzima bwa rwana yamenyereye buramukurikirana.
Posted on: Thu, 22 Aug 2013 19:52:29 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015