Muri Kaminuza ya Mudende, abakobwa bapimwa ingano yimyambaro - TopicsExpress



          

Muri Kaminuza ya Mudende, abakobwa bapimwa ingano yimyambaro hifashishijwe ilati Muri Kaminuza y’Abadivantisite y’Afurika yo hagati (UAAC) izwi ku izina rya Kaminuza ya Mudende cyangwa Masoro, hari ingamba zikarishye kandi nkizitatangaje, zigamije guhangana n’imyambarire idwahwitse y’abanyeshuri, muri zo harimo no gupima umuzenguruko w’amaguru y’amapantalo ku banyeshuri b’igitsinagore. Ubusanzwe Kaminuza ya Mudende, isanzwe izwiho amabwiriza akarishye arebana n’imyambarire ku biga muri iri shuri, harimo kutambara imyenda ibonetse yose, nk’amajipo magufi, imyenda yegereye umubiri, kwambara ibikomo, imikufi, amaherena n’ibindi by’umurimbo bisa nk’ibi. Gusa amapantalo asanzwe ku bakobwa yo akaba atabujijwe. Icyagaragaye nk’agashya kuri uyu wa mbere, ni uburyo abashinzwe umutekano kuri iyi Kaminuza, bari bahawe amabwiriza mashya yo kugenzura buri munyeshuri wese w’igitsinagore wahanyuraga yambaye ipantalo, kugirango barebe ababa babaca mu rihumye bakambara amapantalo afashe hasi (ayo bakunze kwita amacupa.) Ibi bakaba babikoraga bifashishije ilate(ruler). Buri munyeshuri wageraga ku muryango wa Kaminuza yambaye ipantalo, yanyuraga ku musekirite wabaga ufite agacamurongo (latte), agapima umuzenguruko w’akaguru k’ipantalo, bityo uwo basangaga nibura akaguru k’iyo pantalo kadafite nibura santimetero enye uvuye ku mubiri, ntiyemererwaga kwinjira mu kigo yasubizwagayo. Ibi bintu bisa nk’ibyatunguye abanyeshuri n’ubwo benshi bavuze ko kuko n’ubundi bamenyereye amabwiriza nk’aya, gusa noneho bakaba babona ko bakabije uburyo ikigo cyahisemo gupimisha ilate buri wese winjiye, nk’aho nta bundi buryo bari kumvikanisha aya mabwiriza. Nk’uko byagaragariraga buri wese, abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza, ntibigeze bajya impaka n’abashinzwe umutekano kuri icyi cyemezo, kuko buri wese yaba umugore cyangwa umukobwa watambukaga yambaye ipantalo yemeraga gupimwa, yasanga ipintalo ye ari ntamakemwa akemererwa gutambuka ariko basanga itujuje ibipimo bisabwa ugasubizwayo. Kaminuza y’Abadivantiste y’Afurika yo hagati ni rimwe mu mashuri makuru rizwiho kugira amabwiriza n’amategeko yihariye ashingiye ku myemerere ya bene ishuri, ikaba kandi izwiho uburyo bwo gutanga amasomo bwihariye bitandukanye no mu yandi mashuri makuru na za kaminuza ziri mu Rwanda. Abayobozi bayo bakaba batajya bihanganira na gato unyuranya n’imyitwarire itaganywa mu mabwiriza y’iyi kaminuza. inyarwanda/articles/show/BreakNews/muri-kaminuza-ya-mudende-abakobwa-n-abagore-bapimwa-imyambaro-hifashishijwe-ilati-60309.html
Posted on: Tue, 30 Sep 2014 14:26:57 +0000

Recently Viewed Topics




© 2015