Mwaramutse, 6h00 kurikira amakuru uyatangemo - TopicsExpress



          

Mwaramutse, 6h00 kurikira amakuru uyatangemo ibiterezo. 1.Ingabo z’u Rwanda zirashimirwa uruhare runini zagaragaje mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse n’uburyo zikomeje gufatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ryabo n’iry’u Rwanda muri rusange. 2.Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Frank Adamson rwa Kibogora mu karere ka Nyamasheke barasaba ubuyobozi bw’iri shuri n’ababyeyi gukomeza kubaba hafi kugira ngo bazabashe gutahana amanota meza. 3.Ingabo za Nigeria zitangaza ko kuri uyu wa gatandatu zabashije guhitana abarwanyi bo mu mutwe w’inyeshyamba z’abayislamu 53 mu gitero cyabereye mu mujyi wa Damboa uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria. 4.Mu makuru y’imikino, ikipe ya Argentine n’iy’Ubuholandi zaraye zikatishije itike yo gukomeza mu mikino ya ½ cy’irangiza mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’isi rikomeje kubera muri Bresil.
Posted on: Sun, 06 Jul 2014 03:59:26 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015