NDI UMUNYARWANDA NI URUKINGO RW’EJO HEZA H’U RWANDA - SENATERI - TopicsExpress



          

NDI UMUNYARWANDA NI URUKINGO RW’EJO HEZA H’U RWANDA - SENATERI MUKAKALISA Mu biganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda abakozi b’akarere ka Nyaruguru bamazemo iminsi ibiri, abari muri ibi biganiro baratangaza ko iyi gahunda ifasha ababana bakora kumenyana, kugirango bafashanye komorana. Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko nk’abakozi bakorera ku ntego imwe, ngo abakozi bakwiye gukorana baziranye, umwe akamenya ibikomere bya mugenzi we bityo akanamufasha kubyivura binyuze mu kubwizanya ukuri. Agira ati “Iiyi gahunda kimwe mu byo igamije bikomeye cyane ni ukugirango abantu basobanukirwe n’ibikomere bya bagenzi babo ariko bagamije kubyomora. Ntabwo rero umuntu yakomora igikomere cyangwa ngo agufashe gutera intambwe atazi icyagukomerekeje. Uru ni urubuga rero tuganiriramo kugirango tumenyane, noneho tuganire muri ibyo biganiro dufatanye kubirenga.” Uyu muyobozi kandi avuga ko nk’abayobozi bareberera abaturage kandi bagamije iterambere ryabo, ngo gahunda ya Ndi umunyarwanda ifasha cyane mu iterambere kuko ngo igihe abantu bunze ubumwe ari nabwo babasha kureba mu cyerekezo kimwe. - See more at: kigalitoday/spip.php?article20463#forum77198
Posted on: Sat, 15 Nov 2014 12:33:01 +0000

Trending Topics



iv>

Recently Viewed Topics




© 2015