NTABWO WAKWIYUBAKIRA INZU NGO WEMERERE UZA KUYISENYA-PEREZIDA - TopicsExpress



          

NTABWO WAKWIYUBAKIRA INZU NGO WEMERERE UZA KUYISENYA-PEREZIDA KAGAME Perezida wa Repubuka y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abatuye Intara y’Uburasirazuba gukomeza gukaza umutekano mu kurinda ibyagezweho kuko byatwaye kandi bikaba bigitwara imbaraga nyinshi. Ahereye ku iterambere abatuye iyi ntara bagezeho, Umukuru w’Igihugu yabibukije kwita ku mutekano mu rwego rwo gukomeza guhera ku byagezweho ngo igihugu gikomeze gutera imbere. Hari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Ntara y’ Uburasirazuba asura abaturage; yahereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Gatunda hafi y’umugezi w’Umuvumba, hatangiriye amateka yo kubohora u Rwanda. Perezida Kagame yabanje gukomoza ku mateka yo muri aka agace, asobanura ko mu myaka 22 ishize, kafashije mu gutuma u Rwanda ruhoborwa kuko ari ho ingabo za FPR Inkotanyi (zari RPA) zabaga; yavuze ko bamwe muri bo bari muri aka gace. igihe/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-wakwiyubakira-inzu-ngo
Posted on: Fri, 14 Nov 2014 11:45:46 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015