Nyuma y’amakuru Polisi yemeza ko ari ibihuha akomeje - TopicsExpress



          

Nyuma y’amakuru Polisi yemeza ko ari ibihuha akomeje gukwirakwira avuga ko hari nimero witaba ugahita upfa, Polisi y’u Rwanda irabinyomoza ndetse igasaba abaturage gukomeza imirimo yabo nta mpungenge. Mu minsi micye ishize hari ubutumwa bwasakaye ndetse bukomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane “Whats up” bubuza abantu kwitaba ngo inomero izabahamagara itangirwa na “+229” (ubusanzwe ni code y’igihugu cya Benin) ngo kuko uyitabye ahita apfa. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yatangarije Umuseke ko ari ibihuha gusa ndetse ngo hagaragaye ko uwohereza ubutumwa afite umugambi wo gushyushya abantu imitwe yabihanirwa kandi asaba abaturage kutabiha agaciro. Yagize ati “Tubisuzugure tubiteshe agaciro, ahubwo umuntu nakoherereza ubwo butumwa uhite ubusiba kandi mwirinde kubyoherereza abantu.” Ubu nibwo butumwa burigukwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga Ubu nibwo butumwa burigukwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga Isaac Kamana, umuhanga mu ikoranabuhanga yemeza ko mu buryo bw’ikoranabuhanga bidashoboka, ngo niba hari n’uwapfuye yaba yishwe n’ibindi nk’indwara, amarozi cyangwa hari uwayimutegeyemo ibindi bimwica. Ati “Telephone ikorana n’iminara ihererekanya ubutumwa mu buryo bw’amasinyare (Signals) zakwica gutese? 95% ntabwo bishoboka. Zagutera ikibazo mu gihe habaye gusa ikibazo nacyo gishingiye kuri tekiniki.” Ese hari umunyarwanda wari wicwa no kwitaba iyi nomero? Biragoye kuko nta gihamya yari yaboneka ifite ibimenyetso simusiga kabone nubwo mu biganiro byakozwe ku maradiyo yo mu Rwanda hari abaturage bagiye bahamagara bakavuga ko bazi abantu bapfuye bamaze kwitaba Telephone mu minsi ya vuba, bityo ngo bikaba bishobora kuba bifitanye isano n’iyo nomero. Habimana God, umupasitori w’itorero Maranatha rya Nyabisindu, mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, yemeza ko kuwa gatanu hari umuntu wasengeraga mu rusengero rwe witabye telephone ahita apfa. Gusa amakuru agera ku Umuseke aravuga ko uwo mudamu yari arwaye indwara y’umutima n’izindi ndwara zitandukanye zo munda bishoboka ko arizo zamuhitanye. Ubu butumwa kimwe n’ubundi bwinshi bujya bunyura kuri internet akenshi bikunze gukorwa n’abantu baba bafite izindi nyungu, byose biri mu byaha binyuze mu ikoranabuhanga “Cyber crimes”, ni bimwe mu byaha ubu gihangayikishije cyane inzego zishinzwe umutekano ku isi hose muri iki gihe.
Posted on: Mon, 19 Aug 2013 14:17:11 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015