PDI YONGEYE GUSHIMANGIRA KO PEREZIDA KAGAME ASHOBOYE IBIBAZO - TopicsExpress



          

PDI YONGEYE GUSHIMANGIRA KO PEREZIDA KAGAME ASHOBOYE IBIBAZO BY’U RWANDA Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) risanga u Rwanda rumaze gutera imbere kubera imiyoborere myiza, gukomeza muri uwo murongo bikaba bisaba gusigasirwa n’umuyobozi ubifitiye ubushobozi. Mu kiganiro n’Abanyamakuru, umuyobozi mukuru w’ishyaka PDI akaba na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheihk Harerimana Musa Fazil yabajijwe umuyobozi iri shyaka ribona ari kamara mu gihugu. Hari nyuma yo kubabwira ko iri shyaka risanga ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga ikwiye guhinduka, umuyobozi Abanyarwanda bifuza agakomeza kubayobora. Fazil yahise avuga ko PDI isanga Perezida Paul Kagame ari umuyobozi ukomeye wagejeje u Rwanda kuri byinshi wanabikomeza ku buryo nta wundi wamugereranya nawe, yanavuze ko ari ‘kamara’. Yagize ati “Hari Abanyarwanda benshi baba Abaperezida, buriya za Somalia zifite ba Perezida, Perezida ufite ibendera, maze abantu bagakubita fanfar agashyiraho guverinoma, aho ba Perezida barahari nta gihugu wasanga kitabona Perezida, ariko Perezida ukwiye mu bihe abantu barimo abo baba bakeya, ku Isi baba bake.” igihe/amakuru/u-rwanda/article/pdi-ryongeye-gushyimangira-ko
Posted on: Sat, 03 Jan 2015 10:46:33 +0000

Trending Topics




© 2015