REKA DUTANGIRE TUREBE ICYABA GITUMA ABAYOBOZI KIMWE N, ABAYOBOKE - TopicsExpress



          

REKA DUTANGIRE TUREBE ICYABA GITUMA ABAYOBOZI KIMWE N, ABAYOBOKE BAMWE BA PARTI ISHEMA BATEKEREZA UKO BATEKEREZA UYU MUNSI CYANE KU KIBAZO CYA FDLR NDETSE N, IBIBAZO BY, ABANYARWANDA MULI RUSANGE. UYU MUNSI NDAHERA KULI GAHUNDE. NKUKO GAHUNDE YABYIVUGIYE MU KIGANIRO AHERUTSE KUGILIRA KULI RADIO ITAHUKA, UYU GAHUNDE AFITE IMYAKA 34 Y, AMAVUKO, NI UKUVUGA KO YAVUTSE MU 1980. AVUKIRA KU HAHOZE HITWA KIBUYE. NI UKUVUGA KO MU 1990 IGIHE FPR YATERAGA U RWANDA YALI AFITE IMYAKA 10, NAHO IGIHE INTAMBARA YACAGA IBINTU MU 1994 YALI AFITE IMYAKA 14. UMUNTU WALI UFITE IMYAKA 10 INTAMBARA IGITERA MU BYUKULI BIRAGOYE KUGIRANGO AMENYE NEZA UKO IKIBAZO CY, U RWANDA GITEYE, KERETSE ASANZWE YALI AFITE ABABYEYI BABIMUBWIYE NEZA CYANGWA AKABA AVUKA MU KARERE KALIMO INTAMBARA KUGIRANGO ABE HALI ICYO YIBONEYE N, AMASO YE. BITABUJIJWE KO HALI BAMWE BAMEZE NKA GAHUNDE ALIKO BAGERAGEZA GUTEKEREZA NEZA. NIBA GAHUNDE ATALIGEZE AHUNGA U rWANDA FPR IMAZE GUFATA UBUTEGETSI NI IKINDI KIBAZO KUKO BIGARAGARA KO IBYO YIZE BYOSE YABYIZE MULI SISTEME YA FPR AHO FPR YAMWUMVISHAGA KO FDLR ALIYO YAMAZE ABANTU NKUKO BAKUNZE KUBIVUGA, AHO NTASHIDIKANYA KO YABONYE UBWICANYI BWINSHI BWAKOZWE NA FPR IKABWEGEKA KU BANDI KANDI NAWE AKABA ALI NAKO ASHOBORA KUBA ABIBONA. MULI MAKE AFITE IBITEKEREZO BIDASOBANUTSE NEZA UKULIKIJE UKO YANGANAGA IGIHE FPR YATERAGA URWANDA N, IGIHE YAFATIRAGA IGIHUGU, NTANUWAKWIRENGAGIZA KO AHO AVUKA NAHO HASHOBORA KUMUGIRAHO INFLUENCE MU MITEKEREREZE. KUKO UWANA WANGANAGA NAWE ICYO GIHE UVUKA I BYUMBA CYANGWA MU RUHENGELI AHO FPR YALI YARAMAZE ABANTU NDAHAMYA KO ADAFITE IMYUMVIRE NKIYE. GAHORO GAHORO NZAGENDA MBAGEZAHO NUKO ABANDI BATALIPFANA BATEYE N, IMPAMVU Y, IMYUMVIRE YABO.
Posted on: Thu, 27 Nov 2014 17:59:09 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015