Rutahizamu w’ikipe y’iguhugu Anavubi ndetse na APR - TopicsExpress



          

Rutahizamu w’ikipe y’iguhugu Anavubi ndetse na APR FC Ndahinduka Michel Fils avuga ko nyuma yo kugirirwa icyizere agahamagarwa mu ikipe y’igihugu ashaka kurangiza ikibazo cyo kutagira ba rutahizamu bakomeye. Michel wakinaga mu cyiciro cya kabiri yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’iguhugu mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka ubwo u Rwanda rwiteguraga gukomeza imikino yo gushaka tike yo kujya mu gikombe cy’isi kizaba muri 2014. Ku mukino wa kabiri yakiniye Amavubi abanjemo, Michel niwe watsinze igitego kimwe cyabonetse muri uwo mukino. Hari ku mukino wo gushaka tike y’igikombe cya CHAN wabereye kuri I Kigali kuri Stade Ragional. Nyuma yo gutsinda icyo gitego uyu mukinnyi yavuze ko yishimishijwe n’intangiriro ze mu ikipe y’igihugu. “Nkimara gutsinda kiriya gitego numvise ko binshimishije ariko kandi nashakaga kwerekana ko no mu cyiciro cya kabiri ahari abakinnyi bashobora kugirirwa icyizere.” “Mfatanije na bagenzi banjye ndashaka kwerekana ko u Rwanda rushobora kugira abakinnyi beza. Imana nimfasha nzabigeraho”. Mu mikino icumi u Rwanda ruheruka gukina mu marushanwa yose rwatsinzemo ibitego birindwi mu gihe rwatsinzwe 13. Iyo yose kandi ntawo u Rwanda rwigeze rutsindamo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri kuzamura. Umukino Amavubi yaherukaga gutsindamo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri ni uwo mu majonjora y’ibanze yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha aho yatsindaga Erithrea 3-1 mu kwa cumi na kumwe kwa 2011. #Caz
Posted on: Tue, 30 Jul 2013 05:23:41 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015